Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana yateganyije iherezo ku byorezo bihitana miliyoni (...)
Imana yateganyije iherezo ku byorezo bihitana miliyoni z’abantu buri mwaka ku isi

Mu makuru agenda ashyirwa ahagaragara n’ imiryango mpuzamahanaga ndetse n’ ibigo bigenzura ibijyanye n’ ubuzima bw’abantu n’imibereho; buri munsi hasohoka imibare igaragaza abantu bapfa hirya no hino ku isi bazize kubaho nabi ndetse n’ inzara ku buryo mu mwaka usanga aba barirwa muri za miliyoni bicwa n’inzara, indwara z’ ibyorezo n’ ibindi.

Ku isi abantu batari bake babayeho mu buzima bubi, ndetse no mu gihugu cyacu usanga hari ababarirwa mu bihumbi bari munsi y’ umurongo w’ ubukene ibintu bitera igihugu cyacu ndetse n’ isi muri rusange gufata ingamba zigamije kurandura ubukene

Kuki ubukene butaranduka burundu? kuki usanga no mu bihugu byateye imbere habayo ababayeho mu bukene bukabije?

Bibiliya ivuga ubukene nk’ ikintu gisanzwe (Yohana 12:8) ndetse no mu bigereranyo Yesu Kristo yagiye atanga yakunze gutanga ingero ku bakene; akavuga ko umukene wubaha Imana aba afite agaciro kanini. “Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n’umutunzi na we arapfa arahambwa _ Luka 16:22 (Luka 16:19-31).

Abahanga bavuga ko bitoroshye ko ubukene bwacika burundu mu gihe hirya no hino mu isi hakigaragara intambara no kwigwizaho imitungo. Aha niho Imana ubwayo yihereye abantu bayo isezerano ryo kuzashyira iherezo ku bibazo by’ umutekano muke, intambara, imvururu n’ ibindi byose bitera abantu kubaho mu buzima bwa gikene. Imana yasezeranyije abantu ijuru n’ isi bishya, ibi byemezwa n’intumwa n’abahanuzi Imana yagiye ibihishurira (Ibyahishuwe 21:1)

Yesaya 65:17- 25 havuga ko iri sezerano Imana yahaye abantu ryo gukuraho ibyakera,ikarema ibishya. “Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” _1Petero 2:13 Matayo 5:1-17, Yesu Kristo agaragaza abahiriwe abo ari bo yagaragaje ko harimo n’abakene gusa ubukene yavugaga yasobanuye neza ko ari ku mutima “hahirwa abakene mu mitima yabo, kuko ubwami bwo ijuru ari ubwabo”- Matayo 5:3

Hari ibyiringiro by’ uko amasezerano Imana iha abayizera n’ ibyo yasezeranyije ba sogokuruza kera; ibitarasohora bizasohora kandi mu gihe cyayo. Ntukihebe mu buzima ubayemo, Imana irakuzi kandi ntikwirengagiza. Burya ubuzima unyuramo buba bufite impamvu kandi ntagitungura Imana bityo rero ntukwiye gucika intege ahubwo ukwiye kuguma mu masezerano yayo.

Fatira urugero kuri Aburahamu, yategereje amasezerano ntiyarambirwa; “ahubwo abonye isezerano ry’Imana ntiyashidikanishwa no kutizera, ahubwo akomezwa cyane no kwizera ahimbaza Imana, amenya neza yuko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza” _ Abaroma 4:20-21

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza