Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana yibagiwe gusubiza amasengesho yanjye ?
Imana yibagiwe gusubiza amasengesho yanjye ?

Imana yaduha buri kintu uko twayigisaba kuko irashoboye cyane, ariko Imana irenze uko tuyitekereza, ndetse nimikorere yayo irenze uko twayitekereza.

Icyo idusaba ni uko niyo icyo dushaka twaba tutakibonye dukomeza kuyizera cyane.

Ese wakwizera Imana aho ibyiyumviro byawe bitagera ? komeza gusenga uzabona Imana maze izamure kwizera kwawe. Ujya usenga cyane ushaka ibiva mu kiganza cy’Imana ,aho gushaka mu maso h’Imana?

Imana yo, idufata nk’abana bayo, ibyo rero birayinezeza cyane ndetse ikabiha agaciro kuruta uko yabona ibibazo byacu n’ubwo iba ibibona. Tekereza uko bigenda iyo dusenga , Dushaka mu maso h’Imana. Rimwe na rimwe tuba tubona isa nk’itatwumva, tukibaza ko yatwibagiwe. Ariko na none Imana ntiryama cyangwa ngo ihunikire n’isegonda.

Ni gute bigenda iyo umwana yatse ikintu cyose se umubyara ? Hari ubwo umubyeyi asa nk’utumvise ariko aba yumvise, mu bisanzwe igisubizo gishobora kuba Oya, igisubiza kikaba Yego cyangwa tegereza. Imana mu bwenge bwayo iba ifite uburyo bwayo bwo gusubiza amasengesho.

Wenda uribaza uti : Imana yibagiwe gusubiza amasengesho yanjye ? Ni ibisanzwe ko ubyibaza, kuko hari ubwo ijuru riba ryacecetse neza mu gusubiza ibyifuzo byawe. Ariko menya ibi : Imana yumva buri sengesho ry’umwana wayo kandi igasubiza buri sengesho mu buryo bwayo bunoze no mu gihe cyayo. Nta gitungurana kuri yo.

Ni uruhare rwacu kumenya ibyo dushaka ubwacu, ariko ikibazo cyacu nk’abantu nuko tutareba ibintu mu buryo bw’Imana . Tubirebera mu buryo bwacu bufite umupaka. Tumeze nk’abana b’imyaka ibiri. Umwana w’imyaka ibiri aba areba ibintu mu buryo butandukanye na se . Yesu yabwiye abigishwa be ati: “kandi icyo muzasaba cyose mw’izina ryanjye nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu mwana we ,Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora” Yohana 14:13,14. Mu yandi magambo Yesu akunda gusubiza amasengesho yacu. Uko turushaho kumenya Imana niko ibyifuzo byacu biba ibihesha Data icyubahiro .

"Ubwo ni ubwishingizi dufite bwo kwegera Imana, ko nidusaba buri kintu nkuko biri mu bushake bwe atwumva, kandi niba tuzi ko yumva buri cyose dusabye, tuzi ko tubonye ibyo dusabye" (1 Yohana 5:14). Menya ibi, Imana ntago ishobora gukora ikintu kitari mu bushake bwayo .

Ikibazo ni ukwibaza ngo naguma mu bushake bw’Imana, nubwo ubushake bw’Imana buhabanye n’ubushake bwanjye ? Nshobora kwizera ko Imana ishobora kunyitaho? Buri kintu nkora gihuye n’umugambi wayo ku buzima bwanjye? Nusanga ari uko bimeze nta kintu cyo kuguhangayikisha.

Mu yandi magambo iyo ntizeye ko Imana inyitaho ndakeka ko mba ndi gukora akazi kayo ko kunyitaho, ibyo bingira nk’umurinzi n’umuyobozi w’ubugingo bwanjye, nkamera nkufite ejo hanjye mu biganza byanjye ubwanjye meze nk’aho hari aho mbuganisha ubwanjye. Rero nakwibaza, koko se Imana yibagiwe gusenga kwanjye ? Oya, iyo uri mu muryango wayo izagushoboza gutegereza igisubizo cyayo kinogeye kandi isubize mu gihe cyayo gikwiye, izatwara ibintu gahoro cyangwa isubize bitandukanye n’uko wasabye.

Ariko menya iki : Papa wawe wo mw’ijuru azi ibyiza kuri wowe . Ushobora kumwiringira byuzuye!

Niba Imana yiteguye gutanga ubugingo buhoraho kuri bose bakiriye Yesu kristo, izananirwa kuduha bito cyane dusaba ku isi? Rero tugomba kwinjira mu masengesho cyane . Isi iratubwira ko igihe ari amafranga, ariko ku bakristo igihe ni amasengesho, iyo dusenga cyane dusobanukirwa urukundo rw’Imana idufitiye tukabona ko kuba itadusubiza atari urwango ahubwo ifite indi mpamvu nziza kuri twe .

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

ange kuwa 9-09-2014 saa 16:10
 

reka nshime imana kuko yadukijije byinshi mana nacyo twabona twakwitura njye nkutuye roho yanjye uyitwarire nibere uwawe!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza