Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imana yishimiye kujya inama nawe!
Imana yishimiye kujya inama nawe!

“Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu. Yesaya 1:18-19

Hari abantu bafata Imana nk’igisimba giteye ubwoba ku buryo bumva badashobora kubona uko bayivuga cyangwa uko bakorana nayo, bakayifata nk’idashobora kugira imbabazi, ariko Ijambo ryayo rivuga ko ikunda abantu cyane, ndetse ko iba ishaka ko umuntu yayegera bakajya inama. Urumva agaciro ufite imbere y’Imana?

Mu bigo bikomeye umujyanama aba ari umuntu ukomeye, kandi kugirirwa ikizere cyo kuba mu mwanya wo kujya inama biterwa n’agaciro uba ufite imbere yabo baba bakeneye ko mwakwegerana mukungurana inama, Imana nayo yitaye ku gaciro kawe ishaka ko mwajya inama muri byose. Ishaka kugira ngo mujye inama uko wanesha ibyaha nuko wakwakira imbabazi zayo ukabona kwakira umugisha yakugeneye.

Ku Mana nta munyabyaha ruharwa ubaho itabasha kubabarira. Niba wajyaga wibeshya ko ibyaha byawe biri mu rwego rwo hejuru ngo Imana itanarebaho uribeshya cyane kuko utarusha kimwe mu bisambo byabambwe hamwe na Yesu, kirangije kisabira kubabarirwa mbere yo gupfa maze Yesu aramubwira ngo UYU MUNSI turaba turi kumwe mu ijuru.

Iki gisambo cyari cyakoze amahano arenze. None wowe wibwira ko uri hejuru y’uwaciriwe urwo gupfa? Byaba se bitumariye iki kwibikaho ibyaha imyaka ni imyaka? UMVA Imana yiteguye guca bugufi mukajya inama ngo ugire itangiriro rishya maze urye imbuto nziza zo mu gihugu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza