Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imbaraga zibonerwa mu kwaguka mu Mwuka Wera
Imbaraga zibonerwa mu kwaguka mu Mwuka Wera

“Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha.”Yesaya 11:2

Kugira ngo wakire amavuta ya Mwuka Wera,ukeneye kubanza kumumenya,uko akora nuko ushobora kumwakira. Ntabwo mwuka wera yoherejwe kugira ngo wumve umerewe neza gusa nubwo nabyo abikora ariko akora ibirenze kuguha kumva umerewe neza. Mwuka wera afite ububasha nkubw’Imana kuko ari Imana mu buryo bw’umwuka,iyo rero ushaka gukura mu mwuka ugomba kugaburirwa no kwitabwaho.

Hari umuntu washimiye umushumba w’itorero ryari ryaramufashije kumenya Imana,maze aravuga ati” ndabashimira ko ko mwamfashije nkamenya mwuka wera n’imbaraga ze.” Maze pasitori aramusubiza ati” ni byiza cyane ariko mbwira icyaba cyarakubayeho kuva wasobanukirwa Mwuka Wera.” Umugabo aramusubiza ati”mu by’ukuri ntakidasanzwe cyabayeho ariko icyo nibuka ni uko byari bimeze mwakira muri jye.”

Pasitori aramubaza ati”kuki utekereza ko ntakintu kigeze kiba mu buzima bwawe?” undi aramusubiza ati” sinigeze ntekereza icyo narinkwiriye gukora” Ese uzi impamvu uy’umugabo atabashije kumenya icyo yari akwiye gukora kugirango akure mu Mwuka?, bigaragara ko ashobora kuba atarigeze afata umwanya uhagije wo gushaka ibyanditswe.

Ushobora gusoma iy’inkuru ukumva iragufashije gutera intambwe mu mwuka ariko mu bijyanye n’amavuta ni wowe ubwawe ugomba kwinjira bihagije mu mbaraga zo gushaka Imana kugira ngo ubashe gutera imbere mu busabane n’Imana.

Gukura mu Mwuka bitangira igihe wamaze gusobanukirwa ko nta tandukaniro rya Mwuka Wera n’Imana, nibwo wuzuzwa imbaraga kuko uba ukora n’Imana kandi ukayoborwa nayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza