Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imibereho y’isi ivuga ibyayo, Bibiliya nayo ikavuga (...)
Imibereho y’isi ivuga ibyayo, Bibiliya nayo ikavuga ibindi

Ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitim mishya,.. Abaroma 12:2

Mu isi habamo ibintu byinshi bibi cyangwa byiza kandi bigenda bihinduka bitewe n’ahantu, n’igihe.

Uko isi imeze niko kubera ko tuyirimo hari ibyo igenda itwigisha ibintu bitandukanye. Uyu munsi bikaba byiza ejo bikaba bibi. Ushobora kwibaza impamvu Imana idusaba kwitandukanya nayo kandi ibizi neza ko ariyo dutuyemo.

Ibyinshi mu byo tubamo mu buzima bwa buri munsi ni ibyo twigishwa n’abo tubana, aho tuba n’ibindi bitandukanye tubamo mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Hari interuro y’igifaransa iviga ngo ‘’L’habitude est une seconde nature’’. Bishatse kuvuga ko akamenyero ari nk’umwimerere wa kabiri. Mbese kamenyero ni murumuna wa kamere ugenekereje.

Iyo umuntu abaye mu kintu akakimenyereza hari ubwo ushobora kugera igihe wamureba ukabona agenda asa nacyo kuburyo bigoye kwemera ko ari icyo yakuriyemo kubera ukuntu ubona nacyo cyamubayemo cyinshi, kimukoresha.

Umuntu ashobora gukurira mu kintu ukagira ngo yakivukiyemo kuko kigera igihe kikamuganza. Uzasanga abantu bamara kumenyera gukora ikintu nubwo cyaba ari amanyanga, ariko kuko bagihuriyeho ari benshi bakacyita ukuri.

Yewe utanagikora ugafatwa nkaho ari wowe ukoze ibiterekeranye. Nibwo uzajya kumva wumve abantu bavuga ko ukuri ari igihuriweho n’abantu benshi.

Ariko ibi sibyo kuko abantu benshi bashobora guteranira kwemeza ibintu bidafite aho bihuriye nukuri, ibyo ntibibihesha uburenganzira bwo kuba ukuri. Icyakora bishobora kwitwa ukuri ariko atari ko nyirizina.

Imibereho yo mu isi ifite amahame yayo hanyuma igasaba ko abantu bose bayagenderamo kugira ngo ibemere. Ijambo twasomye ryavuze ko bidakwiye kwishushanya n’ab’iki gihe.

Nubwo isi yaba ifite imbaraga nyinshi ntikuraho icyo Imana ivuga. Niyo mpamvu umukristo adakwiye kwishushanya nayo ahubwo akore uko ashoboye ngo ayihindure.

Hari ubwo isi y’iki gihe ivuga ko umukobwa mwiza ari uteye gutya na gutya, wambara uku n’ibindi, ukaba ari bwo bavuga ko wasobanutse.

Imibereho y’isi n’uko ihagaze bifite uko bivuga ariko n’Imana mu ijambo ryayo ifite ibyo ivuga. Imibereho izavuga ko utacuruza nta manyanga ngo wunguke, Imana ikubwire ko atari ko biri kandi ugomba no kubaho.

Birumvikana turi mu isi ariko dukwiye kubaha Imana kuko akenshi imibereho itwerekeza ku kwikunda rimwe na rimwe bitarimo kubaha Imana. Nubwo byaba bihuriweho na benshi igikomeye nicyo Imana ivuga.

Iyo imibereho ihinduye imyaka yose ku bw’inyungu zayo, Bibiliya ihagarara kukuri ikagumana amahame yayo ku neza y’abayubaha, kuko isi izashirana no kwifuza kwayo ariko abubaha Uwiteka bazafite gakondo ihoraho.

Nubwo isi yo yashingira ku bya benshi, inyungu y’Imana n’uko ikubona ukijijwe.

Nubwo duta Imana tugiye gushaka ubukire tuba twirengagije ko Yesu yataye ibirusha ibindi guhenda mu ijuru kugira ngo adupfire ku musaraba tubone ubugingo buhoraho.

Ongera usoze wibaza ngo ko imibereho y’isi ivuga bimwe, Bibiliya ikavuga ibi, nkwiye kubigenza gute? Ni amahitamo yawe gusa usabwa gusaba Imana ngo igufashe kumenya icyo ukwiye gukora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza