Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imirongo 10 yo muri Bibiliya yagufasha gukura mu bwenge (...)
Imirongo 10 yo muri Bibiliya yagufasha gukura mu bwenge no mu gihagararo.

Bibiliya idutegeka gushaka no gukurikirana ubwenge ariko rimwe na rimwe usanga ari ibintu bigoye kumenya uko wakomeza gukura mu bwenge. Bibiliya irimo ibyanditswe byagufasha kumenye uko wakurikirana ubwenge ndetse ukanabugeraho nuko warushaho kugira ubwenge bwuzuye muri Kristo Yesu.

Imwe muri yo mirongo yo muri Bibiliya ni iyi ikurikira:

Imigani 1:7- “ Kubaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya, Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza.”

Yakobo 3:17- “ Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.”

Imigani 4:5-8- “ Shaka ubwenge shaka n’ubuhanga, Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye.Ntubureke buzakurinda, Ubukunde buzagukiza.Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, Nuko rero shaka ubwenge, Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.Ubukuze na bwo buzagukuza, Nubukomeza buzaguhesha icyubahiro.”

Imigani 1:33- " Ariko unyumvira (Bwenge) wese azaba amahoro, Adendeze kandi atikanga ikibi."

2 Ngoma 1:11-12- “ Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n’ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye,ubwenge n’ubuhanga urabihawe kandi nzaguha n’ubutunzi n’ibintu n’icyubahiro, bitigeze kubonwa n’umwami n’umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n’ibyawe.”

Imigani 19:20- “ Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe, Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.

Yobu 12:12- " Ubwenge bufitwe n’abasaza, Kandi kumenya gufitwe n’abaramye iminsi myinshi.?"

1 Abakorinto 1:30- " Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa." Zaburi 37:30-"Akanwa k’umukiranutsi kavuga iby’ubwenge, N’ururimi rwe ruvuga ibyo gukiranuka."

Imigani 3:7- "Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza