Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imirongo 10 yo muri Bibiliya wasoma mu gihe ufite (...)
Imirongo 10 yo muri Bibiliya wasoma mu gihe ufite agahinda ugasubuzwamo intege

Ku bantu benshi, hari ibihe bigora kwihanganira, ugasanga umubiri ndetse no mu buryo bw’ umwuka umuntu yacitse intege. Ibihe byo gupfusha, uburwayi, ubukene , inzira; ni bimwe mu bihe bigora abantu kubyakira, ugasanga habayeho kwiheba, kwiganyira ndetse n’agahinda gakabije.

Mu gihe uhuye na kimwe muri ibyo bibazo cyangwa ikindi kintu cyashaka kukwihebesha, bibiliya ifite amagambo meza yaguhumuriza ndetse akagusubizamo imbaraga. Ni amagambo yongera kubwibutsa ko Imana iriho, igukunda kandi ikomeza kukugiraho imigambi myiza n’ubwo waba uca mu bibazo

1."Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa" - Zaburi 55: 23

2."Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata" - Yesaya 43:2

3."Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, nkareba ubwiza bw’Uwiteka, nkitegereza urusengero rwe. Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha, azanshyira hejuru ampagarike ku gitare"- Zaburi 27 : 4-5

4. "Iki ni cyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye, ni uko ijambo ryawe ryanyuzuye"- Zaburi 119.50

5."Imana ni yo buhungiro bwacu n’ imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri " - Zaburi 46:2-3

6."Akiza abafite imitima imenetse, apfuka inguma z’imibabaro yabo " - Zaburi 147:3

7."Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’ Imana" - 2 Abakorinto 1: 3-4

8. "Impumyi nzaziyobora inzira zitazi nzinyuze mutuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindura umucyo imbere yazo n’ ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahaana"- Yesaya 42:16

9. "Imana nyir’ ibyiringiro ibuzuze wose n’ amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’ imbaraga y’ Umwuka Wera" - Abaroma 15:13

10."Ni wowe ukongeza itabaza ryanjye , Uwiteka Imana yanjye ni we umurikira umwijima wanjye" - Zaburi 18: 29

Mu gihe ufite, ikibazo jya wegera Imana binyuze mu byanditswe byera, ubuhamya ndetse n’ amashimwe atandukanye y’ abo Imana yakoreye ibitangaza, uzajya usubizwamo imbaraga; bityo aho gusagwa n’agahinda, wuzure ibyiringiro byo kubaho ubuzima bwiza muri Kristo Yesu. Imana igufashe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza