Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imirongo 7 yo muri Bibiliya isubiza intege mu bugingo (...)
Imirongo 7 yo muri Bibiliya isubiza intege mu bugingo no mu mubiri.

Kuba muri iy’isi bisaba kwihangana no kwikomereza ku Mana, ikindi kandi ukagira ijambo ryuzuye muri wowe kuko nibwo utazacibwa intege n’ingorane umuntu ahura nazo mu buzima bwa buri munsi. Mu bihe by’ingorane n’agahinda ukeneye kugira ijambo ry’Imana muri wowe riguhumuriza, urugero igihe wisanze nko mu gihe cyo gupfusha, uburwayi, ubukene , inzara; ni ibihe bigora abantu kubyakira, ugasanga habayeho kwiheba, kwiganyira ndetse n’agahinda gakabije.

Ikibazo cyo muri iy’isi nuko ibi bihe byose bishobora no kuguhuriraho ariko ntukagire ubwoba cyangwa ngo wihebe igihe bikugezeho kuko Imana irahari kugira ngo ikurwanirire. Iyo usomye bibiliya usangamo amagambo meza yaguhumuriza ndetse akagusubizamo imbaraga kuko akugaragariza ko Imana ibana nawe no mu bihe bimeze bityo, iragukunda kandi iracyagufiteho umugambi mwiza n’ubwo waba urimo guca mu bihe bigoye kandi biruhije. Iyi n’imwe mu mirongo yagufasha kongera kumva ugaruye imbaraga n’ibyiringiro mu bugingo no mubuzima bwawe igihe urimo guca mu bihe bikugoye:

1. "Imana ni yo buhungiro bwacu n’ imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri ." - Zaburi 46:2-3

2. “Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe. Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha, Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare” - Zaburi 27 : 4-5

3. “Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira, Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa” - Zaburi 55: 23

4. "Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca mu migezi ntizaguembana. Nunyura mu muriro nyuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata" - Yesaya 43:2

5. "Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’ Imana” - 2 Abakorinto 1: 3-4

6. " Iki ni cyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye, ni uko ijambo ryawe ryanyuzuye"- Zaburi 119.50 7. “Akiza abafite imitima imenetse, Apfuka inguma z’imibabaro yabo. " - Zaburi 147:3

Niba rero uri kunyura mu bihe bikugoye kandi bikuruhije, menya ko Imana nawe ikuzirikana, yegere kuko ni umufasha utajya ubura uko abijyenza, ifashije ibyanditswe maze urebe ngo urasubizwamo imbaraga.

Igihe cyose wumva bitameze neza ugasoma ijambo ryayo, ntukagarukire aho gusa ahubwo gerageza no kumva ubuhamya n’amashimwe by’abo Imana yakoreye ibitangaza, uzajya usubizwamo imbaraga ubashe kunesha agahinda ahubwo wuzure ibyiringiro muri Kristo Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Life kuwa 21-09-2015 saa 08:57
 

Yesu abahe umugisha mwinshi cyanee!muriyiminsi abantu benshi barihebye kubera ubuzima barimo ndetse barakakaye mumitima yabo babuze ihumure nkiryo murimo gutanga,abantu b’Imana bakeneye kuruhuka ariko babuze ubahumuriza ngo abababwire ibyururutsa imitima yabo,gusa bakeneye no kumenya ko ibyaha bitera umuruho,kwiheba,kwiganyira..,rero kubibamo nakaga gakomeye!gusa hari uwaje kwikorera izo mvune zacu zose,tumwemerere tumuhe ibitubabaza nibituvuna aturuhure,ni Yesu wenyine ubishoboye ntawundi,niwe ukiza ibyaha,niwe ukiza imibabaro,niwe ukiza kwiheba..,tumwemerere ayobore ubuzima bwacu,atubere Umwami n’Umukiza,mukomerezaho bakozi b’Imana,murakoze.

alex kuwa 20-09-2015 saa 01:32
 

Murakoze imana ibahe umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza