Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imirongo 7 yo muri Bibiliya yagufasha kunesha umwanzi (...)
Imirongo 7 yo muri Bibiliya yagufasha kunesha umwanzi Satani.

Muri y’isi duhura n’ibigeragezo n’ibitero bya satani,kandi koko niko bimeze nta muntu n’umwe satani atagabaho ibitero,yaba mu buryo bugaragara ndetse no mu bitekerezo kandi bikatugiraho ingaruka zitari nziza kuko nta kiza satani atanga. Ubaye rero udafite Imana muri wowe byaba ari nko kujya kurugamba ariko udafite ingabo,ukeneye kandi no kugira ijambo ry’Imana kuko ariryo rishobora kukubera ingofero yo kugukingira imyambi y’umwanzi satani.

Umwanzi atera mu buryo butandukanye kandi bwiyoberanije cyane,nicyo cyatumye Yohana avuga ati” Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.”1Yohana 4:1. Uko ugenda usoma Bibiliya niko ujyenda usobanukirwa,dukwiye kugerageza imyuka yose nubwo bigoye kubikora ariko tugomba guhora turi maso.

Iyi mirongo yo muri Bibiliya ishobora kugufasha kumenya uko wanesha umwanzi:

Ibyahishuwe 12:11:”Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.”

Abefeso 6:11:”Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.”

Abefeso 6:12:”Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.”

1 Yohana 4:1: " Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi."

2 Abakorinto 11:14-15: " Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo.Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.

2 Abakorinto 4:3-4: " Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira.”

2 Abakorinto 2:11: "kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Uzarama Sam Iblahim kuwa 16-09-2015 saa 01:17
 

Njye Nibaza Niba Gukizwa Ari Ibintu Umuntu Yishakamo Cq Aribyo Bimwizanira Na Mwuka Wera.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza