Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imirongo 9 yo muri Bibiliya yagusubizamo ibyiringiro
Imirongo 9 yo muri Bibiliya yagusubizamo ibyiringiro

Ubuzima mu isi buragorana,iy’umunsi ushobora kuba wishimye ariko bwacya ukumva nta munezero ndetse nta byiringiro ariko ntidukwiye guhangayikishwa nibyo tubona biduca intege kuko Bibiliya igaragaza ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi. Hari ubwami bw’Imana kubayizera butazigera bugaragaramo ibibazo byo kutwihebesha no kutubabaza ahubwo tuzaba mu mahoro. Muri Bibiliya harimo ibyanditswe byinshi bigaragaza ko hari ibyiringiro nyuma y’ubu buzima,bimwe muri byo byanditswe ni ibi:

Yesaya 9:6 Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.

Yeremiya 29:11”Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.”

Zefaniya 3:17”Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe. izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.”

Mika 4:4“Ariko umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa k’Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.”

Zefaniya 3:17“Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe. izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.” Matayo 25:21 “Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.”

1 Abakorinto 2:9“Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”

1Yohana3:2“Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.” Ibyahishuwe 21:4“Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize..”

Igihe usomye iyo mirongo ujye wizera kandi wumveko ijambo ry’Imana ari ukuri,ntibasha kubeshya ahubwo isohoza ibyo ivuganye n’abantu bayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

PEACE kuwa 30-08-2015 saa 14:07
 

NYAGASANI ABARINDE KANDI MUHURE UMWAMI WACU ARIHAFI

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza