Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imirongo ya Bibiliya ukwiriye gusoma muri iki (...)
Imirongo ya Bibiliya ukwiriye gusoma muri iki gihe.

Ni iki ukora iyo uri mu bihe bikomeye? Ese wibuka kwitabaza Umuremyi wawe? Ufata umwanya wo kubwira Imana ikibazo cyawe? Ese wibuka gukomeza no gusengera Abakristo bagenzi bawe aho bari hose ku Isi?

Nibyo koko turi mu bihe bibi kandi bikomeye. Intambara n’umutekano muke biri bimwe mu biranga iyi minsi.Abavandimwe bacu bari mu bindi bihugu nk’Uburundi, Libya , Syria n’ahandi ku Isi bagenda bahura n’ibibazo byinshi aho babura ubuzima, bagatana n’imiryango yabo,bakabura imitungo yabo ndetse bamwe bagashakira ubuhungiro mu bindi bihugu. Ese twibuka kubasengera ? Twaba twibuka kubabwira amagambo y’ihumure ?

Mureke turebere hamwe Imirongo yo muri Bibiliya idufasha kwiringira Imana no kugira umutima ushikamye mu bihe bikomeye. Iyi mirongo tuyibike mu mitima yacu tunayisangize abandi.

Zaburi 20:2 - “Uwiteka akumvire ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, Izina ry’Imana ya Yakobo rigushyire hejuru.”

Zaburi 6:10 - “Uwiteka yumvise kwinginga kwanjye, Uwiteka azemera gusenga kwanjye.”

Imigani 3: 5,6 - “ Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”

Zaburi 9:10 - “Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira, Igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba.”

Zaburi 27:5 - “Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha, Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare.”

Imigani 30:5 - “Ijambo ry’Imana ryose rirageragezwa,Ni yo ngabo ikingira abayihungiyeho.”

Zaburi 37:5 - “Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose,Abe ari we wiringira na we azabisohoza.”

Yohana 14:27 - “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.”

Nawe waba ufite imirongo yo muri Bibiliya igukomeza mu bihe bigoye?

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza