Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu 22 zituma ntanywa ibisindisha/Pastor Jamie (...)
Impamvu 22 zituma ntanywa ibisindisha/Pastor Jamie Morgan

Ubusanzwe amadini n’amatorero iyo ashinzwe bitewe n’abayatangije baba bafite amahame y’ijambo ry’Imana bagenderaho (doctrine), ariko nabo bakongeraho umuco wabo bwite bubahiriza (discipline), ari nawo kenshi ubatandukanya n’andi matorero.

Kunywa inzoga bamwe barabyemera abandi ntibayemera, bamwe bemera ko ari icyaha abandi bakabihakana, ibi ariko si ikibazo kuko hari n’ibindi byaha abantu batemeranywaho gusa ibi ntibikuraho ko niba Imana itabyemera ibyemezwa n’uko byabohowe n’ufite izina runaka cyangwa idini rikomeye, cyangwa umubare wa benshi.

Ibyo ugiye gusoma hano byanditswe n’umupasitori uzwi ku izina rya Jamie Morgan wo mu itorero ryitwa Life Church Assemblee de Dieu muri Amerika, yize Tewolojiya, yenda kugira imbyabushobozi ihanitse muri yo ya PHD. Hano arakubwira imyumvire ye kubijyanye n’ibisindisha ndetse n’impamvu yumva atayinywa:

Ndi umukristo kandi nahisemo kubaho ubuzima bwo kutanywa inzoga. Ikindi ndi umupasitori, ndabizi ko nimvuga impamvu ntanywa ibisindisha, bamwe batanyumva neza, abandi bagire ngo nigize bamenya muri byo. Pastor Morgan aragira ati ‘ ‘turi mu gihe usanga abakristo cyane abakiri bato bohererezanya amafoto abagaragaza basinze ku nkuta zabo nkoranyambaga, kandi ukabona ntacyo bibabwiye.’’

Jyewe nahagaritse ibisindisha mfite imyaka 26, kuko nibwo nari maze gukizwa. Ntawabimbujije gusa niyumvisemo mo bizanyuranya n’imyemerere yanjye cyangwa bikica ubusabane bwanjye na Yesu. Numvaga mpisemo gukurikira Yesu, kandi nkumva ntagikwiye kuntega mu rugendo.

Ibyo nanditse aha ntawabinyigishije muri Tewolojiya, nta nubwo ari ibyo nsaba umukristo we gukurikiza, ni ibitekerezo byanjye bimvuye ku mutima, wenda nawe wakuramo ibyagufasha.

Izo mpamvu mvuga ni izi zikurikira:

1. Ibisindisha bifite inshingano yo kundangaza

2. Iyo nyoye ndushaho kuba mubi aho kuba mwiza, niyo mbaye mwiza ni ibyo mba nibeshye

3. Ibyo nkora ngereranyije, abankomokaho ( abana banjye) bazarushaho kuko imbuto umuntu abiba ariyo asarura

4. Ibisindisha ntibyamfasha kwegereza abandi Umwami Yesu, ahubwo bituma mbigiza kure ye.

5. Abadakijiwe ubwabo baziko ntakwiye kunywa ibisindisha. Ubwo ukuboko kumwe kwajya gutwara Bibiliya ukundi icupa!!Ntibikabe

6. Nifuza iteka guhora niteguye kugaruka kwa Yesu, aho kurangazwa n’ikintu icyo ari cyo cyose

7. Sindabona aho ibisindisha byatanze umusaruro mwiza mu muryango

8. Sindigera numva umuntu yirata ko ibisindisha byamufashije kuba uwo Kristo ashaka ko aba we

9. Sinifuza kugira ikintu kingaragaraho gifitanye isano n’Umubi

10. Uko nywa niko ntakaza imbuto y’Umwuka yitwa kwirinda

11. Ibisindisha ntiwabinywa rimwe, bigusaba kubihorera

12. Iyo naywaga nibwo nakoraga ibibi kurushaho kandi ntabyifuza

13. Ntabwo inzoga zimfasha gusiganwa nk’uko Kristo abinshakaho

14. Biragoye kuvanga ibisindisha n’amasengesho

15. Mu by’ukuri ibisindisha binyicira ubuhamya

16. Hari ingaruka mbi z’ibisindisha ku turemangingo tw’ubwonko

17. Namenye ko nta musinzi uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, kandi gusinda bitangirira kuri kamwe, ntawusinda atatangiriye kuri duke

18. Bishobora gutuma nibagirwa uwo ndi we, nibagirwa ko nubatse urugo, nibagirwa ko nkijijwe, nibagirwa agaciro mfite n’ibindi.

19. Inzoga zisenya byinshi ( Hari ingo zisenywa n’ubusinzi)

20. Imana irera kandi natwe abayemera dukwiye kuba abera ( Ibisindisha,oya)

21. Iyo isi ibonye ndwanira nayo ibisindisha ikeka ko Yesu atanyuze

22. Abakristo bahamagariwe kwiha Kristo ntaho bisigiye, ibisindisha ntibyabikwemerera.

Ibi ni ibitekerezo bya Pastor Morgan, icyakora nawe wakongeraho ibindi. Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge. Imigani 20:1

Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. Abefeso 5:18

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza