Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu 3 udakwiye kugira boy friend cyangwa girl (...)
Impamvu 3 udakwiye kugira boy friend cyangwa girl friend

Ubusanzwe kugira inshuti ntabwo byakabaye ari bibi, ahubwo ikibazo, iyo nshuti yawe ni iy’ubuhe bwoko? Ubundi inshuti ni umuntu ugomba kuba azi ubuzima bwawe mu buryo bwose, ni umuntu ukuba hafi muri byose, ni umuntu ukugaragariza urukundo nyarwo, ukamuha umutima wawe. Ijambo ry’Imana uko rirusobanura; rivuga ko ari urukundo nyarwo rudafite ikindi rushingiyeho (agape love). Rero iyo tuvuga urukundo muri iki gihe, turenga ikitwa urukundo nyarwo, tukarenga imipaka y’ikititwa urukundo nyarwo tukacyita urukundo.

Impamvu eshatu udakwiye kugira boy friend cyangwa girl friend:

1) Kwirinda gushukwa birengeje urugero:

Iyo wafashe umwanzuro wo guhitamo umuntu ukamutandukanya mu bandi, ari umusore ukamwita boy friend wawe, cyangwa yaba ari umukobwa ukamwita girl friend wawe; uba wishyize muri gahunda yo gushukwa birengeje urugero kuko uwo muntu azumva ko hari ibintu ugomba kumukorera bitandukanye n’ibyo ugomba gukorera abandi. Yumva ko ugomba kumuha igihe cyawe cyose kurusha uko ugomba kugiha abandi. Yumva yuko ugomba kumuvugisha kurusha uko uvugisha abandi, hari ibintu yizera yuko agomba kukubonamo kurusha uko yabibona mu bandi. Nyamara uwo muntu uba ushaka ko yagukorera ibyo byose ntabwo araba ku rwego rwo kuba yagira gahunda yo gushinga urugo. Rero, murwego rwo kwirinda ibyo byose nta mpamvu yo kwishora mu mugozi wo kumva ko ugeze mu gihe cyo gushaka inshuti nk’iyo mu gihe Imana itaravuga ko ugeze mu gihe gikwiriye.

2) Kwirinda gukomeretswa no gutandukana:

Iyo umaze guhitamo umukobwa cyangwa umuhungu ngo niwe nshuti yawe, bigera igihe, bitewe n’impinduka nyinshi kandi zitandukanye wa mukobwa cyangwa wa muhungu w’inshuti yawe abona ko ubushuti mufitanye bukwiye guhagara, mugatandukana. Urugero: urubyiruko ruri hagati y’imyaka 12 na 18 ruhura n’impinduka nyinshi cyane zirimo iz’umubiri, iz’imitekerereze, ndetse n’iz’ubwenge mu buzima busanzwe. Iyo bigeze aho mu mpinduka nk’izo burya n’imyifatire irahinduka. Ugasanga niba umuhungu n’umukobwa barakundanye umwe nk’imyaka 12 yagera muri 16 agasanga uwo bakundana ntakimunyura cyangwa agasanga hari n’izindi mpamvu uyashingiraho yifuza ko batandukana. Ni byiza rero kwirinda gukomereka mbere y’igihe dore ko burya mu buzima buri imbere uba ushobora kuzahura n’ibihe wazageramo n’ubundi ugakomereka kuko rimwe na rimwe hari igihe usanga biba bitoroshye ko uwo muzashakana muzabana ibihe byose.

3) Ugomba kwirinda kwishyira mu mugozi w’iteka ryose ukiri muto:

Iyo umuntu amaze gukura, itegeko ry’Imana ni uko umuntu wese agomba kuba agera mu kigero runaka akagira amahitamo. Iyo wahisemo gushaka cyangwa se kubaka; uba uboshywe n’itegeko rihoraho. Iryo tegeko rihoraho uba ugomba kuzarigumamo kugeza igihe uzapfira. Uba ugoma kugera mu bibazo byo kwirengeera ibibazo by’undi muntu ukirengagiza ibyawe. Inama rero ni uko ukwiye kwishimira (enjoying) igihe cy’ubusore bwawe nta wundi muntu ukwitendetseho ku ruhande. Byaba byiza utegereje igiye nyacyo cyo gushinga urugo. Abana b’Imana rero dukwiye kubahisha Imana ntitumere nk’abandi bose.

Pastor Kwizera Jean Baptiste

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza