Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu 3 umuvugabutumwa akwiriye kwifashisha inkuru mu (...)
Impamvu 3 umuvugabutumwa akwiriye kwifashisha inkuru mu gihe cyo kwigisha.

“Ntiyavuganaga na bo atabaciriye umugani, ariko agasobanurira abigishwa be byose biherereye.” Mariko 4:34

Yesu iyo yabaga ari kwigisha yakoreshaga uburyo bwose bwatuma abo abwira bamukurikira kandi bakumva ibyo yigisha, nicyo cyatumaga akunda gucira abantu imigani. Ibi byanze bikunze byakururaga abantu bakunda inkuru kandi bikarangira bakiriye ubutumwa bwiza.

Abantu benshi bakunda uwabasetsa cyangwa akababwira inkuru zibakora ku mutima kandi koko bifite ishingiro, hari impamvu nyinshi ukwiye gushaka inkuru zagufasha gutuma abo ubwiriza ubutumwa bwiza bakomeza kugira inyota yo kumva ibyo barimo bigishwa.

Dore zimwe mu nyungu zo kunyuzamo ukaganiriza abo uri ukwigisha:

1. Bituma ijambo ry’ukuri ry’umvikanaga nk’irikomeye riryohera abaryumva kandi rinabashimishije. Abanyarwanda bavuga neza bati”ukuri kuraryana” niyo mpamvu igihe wumva ibyo ugiye kuvuga abantu bashobora kugufata ukundi no kutabyumva, ni byiza ko ushaka inkuru ijyanye n’ibyo ugiye kuvuga kugira ngo baze gusanga ibyo ubabwiye usa naho wari wamaze kubategura. Iyo turebye umuhanuzi Natani igihe yari agiye kubwira umwami Dawidi ko yakoze icyaha, ntabwo yagiye ngo ahite avuga ati” mwami kuko wakoze icyaha cyo gusambana no kwica bizakugendekera gutya….ahubwo yabanje kumubwira inkuru yatumye Dawidi yisanga yahamwe n’icyaha, bituma umusaruro umuhanuzi yari yatumwe uboneka.

2. Bituma ukuri kumvikana neza . Inkuru yatekerejweho neza ifatwa nk’imfashanyigisho ku buryo umuntu ahita abona ishusho y’ibyo urimo uvuga. Umuvugabutumwa bwiza iyo azi gutegura neza inkuru ashobora gukoresha igihe yigisha, usanga abantu batamurambirwa ahubwo bakomeza kumva bashaka kumva ibyo avuga.

3. Ntawe ushobora kwibagirwa ubutumwa nkubwo. Ubutumwa bwatanzwe mu buryo bwiza buri wese yiyumvamo ntibuva mu mutima w’uwabwumvise kuko akomeza kugenda yibuka inkuru yumvise nayo ikamwibutsa ubutumwa yumvise.

Inkuru wifuza gukoresha igihe utambutsa ubutumwa bwiza igomba kuba ifite isomo isigira uyumva, ntabwo ari ukwivugira ibyo wishakiye byose kandi igomba kuba yateguwe neza, ijyanye n’inyigisho urimo gutanga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza