Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu 4 washingiraho ukemeza ko Imana igutekerezaho
Impamvu 4 washingiraho ukemeza ko Imana igutekerezaho

"Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho. Kandi n’ isezerano ry’ amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho, Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga" - Yesaya 54:10

Ubaye utiyumvamo urukundo Imana igukunda, ntuzabasha kugira undi ukunda kuko ntibishoboka ko wakunda utabanje gusobanukirwa no kwibuka ko Imana igukunda kurushaho. Ukeneye guhora wibuka buri munsi ko Imana igutekereza kandi ko ikwitayeho, ntigutekereza nkuko isi igutekereza cyangwa uko wowe witekereza.

Reka nkubwire ibintu bine (4) bigufasha kumenya ko Imana igutekerezaho:

1.Wemewe n’Imana: Ni kenshi turwana no kwemerwa n’ababyeyi, urungano, abo twubaha ndetse n’abandi b’ ingeri zitandukanye ariko ikintu gitangaje ku Mana twamaze kwemerwa nta kiguzi dutanze. Bibiliya igaragaza ko binyujijwe muri Yesu Kristo ku Mana twemewe kandi tukaba abaragwa "kugira ngo dutsindishirizwe n’ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho" - Tito 3:7

2.Wakunzwe urukundo rutagira akagero: Imana igukunda urukundo nyarwo kandi rudafite ikindi rushingiyeho. Nkuko abantu bamwe bamera, Imana yo ntigukunda ibanje kukubwira iti "ndagukundira iki n’iki"; ahubwo irakubwira iti "ndagunda". Ntacyabuza Imana kugukunda kubera ko urukundo rwayo rudashingiye ku byo ukora ahubwo rushingiye kuri kamere yayo. Niyo mpamvu ivuga iti "Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho."

3.Warababariwe byuzuye: Bitewe n’ urupfu rwo ku musaraba rwa Yesu Kristo; yatanze ubugingo bwe kugira ngo ubabarirwe ibyaha n’ ibicumuro byose. Pawulo yandikiye Abaroma arababwira ati "Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho" - Abaroma 8:1. Imana ntiyibuka ibyaha byawe iyo yamaze kukubabarira bitewe n’ imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

4.Uri uw’ agaciro gakomeye imbere y’ Imana: Uri umwana w’Imana . Bibiliya itwereka uburyo turi ab’ abagaciro ; "Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata z’abantu" - 1 Abakorinto 7:23. Bishatse kuvuga ko Yesu yakwishyuriye byose atanze ubugingo bwe niyo mpamvu uri uw’igiciro gikomeye.

Igihe cyose wibutse ko watsindishirijwe, wakunzwe bitagira akagero, ukanamenyako uri uw’agaciro gakomeye ku muremyi wawe. Ndatekereza ko ugiye utekereza ibyo ntacyakubuza gukunda abandi no kurusha kumva ko Imana ihora igutekerezaho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza