Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu 4 zemeza ko udakwiye gutinya ikibi cyose igihe (...)
Impamvu 4 zemeza ko udakwiye gutinya ikibi cyose igihe Uwiteka ari kumwe nawe.

Zaburi 23:4: “Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

Twese hari igihe kigera tukumva tugize ubwoba, tukumva ducitse intege ndetse hari n’ibintu byiza bidutera ubwoba kuko tuba dushaka kubyitwaramo neza nk’iyo tumaze gushinga urugo cyangwa twatangiye akazi gashyashya. Ijambo ry’imana riduha ingufu dukeneye kugirango dukomeze gushikama rikomeza kutubwira riti “Ntimugire ubwoba”

Ese iyo ubona ibintu bishobora kugutera ubwoba nk’umukristo wakwifata ute? Hari impamvu Bibiliya igaragaza ushobora kugenderaho mu gihe Imana iri kumwe nawe kandi ugakomera no gutsinda umwuka w’ubwoba kuko ariyo ikuneshereza byose. Izo mpamvu ni izi zikurikira:

Nzagutabara. Yesaya 41: 13: “kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.” Ntiyaduhaye umwuka w’ubwoba.

Dufite Umwuka w’imbaraga. 2 Timoteyo 1:7: “Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.”

Ni we mucyo wacu n’agakiza kacu. Zaburi 27:1 : “Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi?”

Twitinya! Luka 2:10 : Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose”.

Kuki twatinya kandi iyaturemye itwitayeho? Dukomeze twizere nayo izatwitaho!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

MUSHIMIYIMANA Beatrice kuwa 2-12-2015 saa 10:58
 

Yesu abhe umugisha, iyi Zburi ndayikunda cyane, kdi ni Zaburi y umukristo mu gihe nkiki tugezemo. Yesu adufashe tujye twibuka ko ariwe utuneshereza.
Zaburi 23:4: “Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza