Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu 4 zitera kwitotombera Imana
Impamvu 4 zitera kwitotombera Imana

Akamenyero ko kwitotombera Imana, ni ikibazo gikomeye kandi ni kimwe nuko Abisirayeli nabo bitotombeye Imana igihe bajyaga mu gihugu cy’isezerano. Ni ibintu bikomeye kandi bitanejeje mu kwizera imbaraga z’Imana kandi biterwa no kutagira umutima ushima Imana.

Kutagira umutima unyurwa

Kwitotomba ni umusaruro uturuka kukutagira umutima ushima no kunyurwa. Iyo ugeze mu bihe ubona ko bikomeye, ndetse ukumva utakibasha kubona neza ishusho y’Imana n’ubwiza bwayo muri wowe.

Kutagira kwizera.

Imana ihora ishaka gusana umutima w’umuntu, kwitombera Imana ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu haba hari ikindi umuntu yimitse muri we kuruta uko yakomeza kwizera imiterere y’Imana muri we. Usanga umutima uba wuzuyemo gushidikanya kuruta kwizera.

Isengesho ritaboneye

Imbaraga umuntu atakaza mu gihe cyo kwitotomba, ziba zipfuye ubusa kuko zakagombye gukoreshwa ugirana ubusabane n’Imana. Iyo umuntu akomeje gutakaza umwanya mu kwitotomba no kwiganyira, ntabona umwanya wo gukoresha impano y’Imana mu kuyihimbaza no kuyishima kandi ibyo bituma nta gutera imbere mu mwuka bibaho mu buzima bw’umuntu.

kwatura amagambo ataboneye.

Mu buzima uzirinde kwiyaturiraho amagambo ataboneye, uko ukomeza gusubiramo amagambo yumvikanisha ko hari icyo ubura, nawe akugiraho ingaruka kandi ntibinezeza Imana kuko biyibuza kuza mu buzima bwawe.

Ni iby’agaciro ko wahitamo no kwituriza ugacecekera mu isengesho kuruta uko wavuga amagambo menshi agusenyera kandi akabuza Imana kwiyerekana mu buzima bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza