Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu 4 zo kwishima muri uyu mwaka mushya
Impamvu 4 zo kwishima muri uyu mwaka mushya

Akenshi kwishima iyo ibyiza bitugezeho, biratworohera cyane. Gusa nubwo kwishima mu ngorane bigora cyane ariko ni byiza cyane ko n’Imana idusaba guhora dushima. Zaburi y’100, itwigisha uburyo bwo guhora dushima.

Itangira isaba abari mu isi bose, kuvugiriza Uwiteka impundu. Abari mu isi bose, bivuze ko yaba ubabaye cyangwa unezerewe,… apfa kuba ari mu isi.

Kuvugiriza Uwiteka impundu, ntibiterwa n’uko umeze ubu. Ushobora kuba ufite umubabaro cyangwa utameze neza, ariko iyi Zaburi igusaba kuva mu gahinda, ishavu, gucika intege… ukavugiriza Uwiteka impundu.

Iyi Zaburi, ifitiye igisubizo ibi bikubuza kwishima. “Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, Ni we waturemye natwe turi abe, Turi ubwoko bwe, Turi intama zo mu cyanya cye.” Zaburi 100:3.

Dore ingingo enye zikwiye kugutera guhora wishimye:

1. Uwiteka ni we Mana

Ni we waremye byose. Abumbatiye byose mu biganza bye. Ibyo wacamo byose, zirikana ko ubwami bw’Imana butazahanguka.

2. Yarakuremye

Buri kintu cyose Imana ikora, iba ifite impamvu. Kuba nawe yarakuremye, hari impamvu. Kuba ukiriho, iracyagufiteho umugambi.

3. Uri uw’Imana

Jya wishimira ko uri uw’Imana kandi uri uwo mu muryango wayo.

4. Nturi wenyine mu Mana

Uri umwe mu bagize ubwoko bw’Imana (Zaburi 100:3). Uwiteka akuzi mu izina, akuryamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, akujyana iruhande rw’amazi adasuma, akurinda inyamanswa z’inkazi, aragukiza, akurinda umwanzi,…

Nuzirikana urukundo Imana igukunda, uzisanga uhora uyishima. Ushobora kuba mu ngorane, ariko jya uzirikana izi ngingo, umunezero utahe mu mutima wawe.

Umwaka mushya muhire.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza