Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu Imana igusanganira yihuta cyane.
Impamvu Imana igusanganira yihuta cyane.

Arahaguruka ajya kwa se. “Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge.” Luka 15:20

Niba ujya usoma Bibiliya, ndatekereza ko waba warasomye inkuru y’umwana w’ikirara, ni inkuru Yesu Kristo yasangije intumwa ze ndetse n’abantu bose. Ariko se utekereza ko muri iriya nkuru umubyeyi Yesu yavugaga yari ahagarariye nde? Umubyeyi Yeu yavugaga ni Imana yo mu ijuru, Yesu yarimo agerageza kwerekana ishusho yanyayo ya se ndetse ya data wa twese.

Iyo usomye inkuru neza, ubona ko umubyeyi yagiye yirukanka cyane ngo asanganire umwana wari ugarutse mu rugo.(Luka 15:20). Ikibazo umuntu yakwibaza ni ukubera iki uyu mubyeyi yagiye yirukanka? Umubyeyi yagiye yirukanka kuko yari abonye umuhungu we atunguka kure agaruka mu rugo, byamuteyie ibyishimo ku buryo atashoboraga gutegereza ko agera mu rugo ngo amwereke urukundo. Ikindi cyamuteye kwiruka asanga umuhungu we ni uko yumvaga ashaka kumwambika ikanzu nziza.

Uko ni ko Imana data yirukanka igihe ibonye umuntu wayo ahindutse ashaka kuba umwana wayo, bigatuma iza yihuta kugira ngo imwambike umwambaro wo gukiranuka. Natwe rero twakagombye kuba nk’umwana w’ikirara kuko twari twaratakaje umwambaro wo gukiranuka ubwo Adam wa mbere yakoraga icyaha ariko binyuze muri Yesu Kristo ubu turi abana b’Imana isumba byose.

Nkuko uriya mubyeyi yaje yiruka cyane asanganira umwana we ngo amwambike ikanzu nziza ndetse n’impeta nk’ikimenyetso cy’ubutware, ni ko n’Imana data ishaka kongera kwambika ubutware abayigarukira bose bakayisanga kugira ngo babashe guhabwa ubutware bwo kwitirirwa izina ryayo ndetse babashe no kugendera mu budahangarwa bwayo.

Ikindi kandi uriya mubyeyi yihutiye kwambika inkweto umuhungu we wari uje amusaba kwibera umukozi cyangwa umugaragu mu rugo rwa se, kumwambika inkweto yagira ngo amugaragarize ko akiri umwana mu rugo. Uko niko Imana ishaka, ishaka ko buri wese akomeza kumva ko ari umwana mu rugo aho kumva ko ibintu byacitse atakiri umwana mu rugo. Uko byagenda kose turi abana b’Imana niba twarakiriye Kristo Yesu.

Imana nta narimwe yumva ifite igihunga cyo kwiruka kuko hari ikintu runaka cyabaye ariko ibasha gufata umwanzuro wo kwiruka igihe isanganira umuntu wayo uri kuza ayisanga ngo abe umwana wayo. Imana igusanganira yirukanka cyane iyo ije kukwereka urukundo igukunda kugira ngo ikomeze kukwereka ko ukiri umwana wayo naho wowe waba waramaze kwicira urubanza ko itakwemera.

Kuba umwana w’Imana ntibigoye na gato, icyo usabwa ni ukwatura n’akanwa kawe ko Yesu Kristo ari umwami n’umucunguzi w’ubugingo bwawe, warangiza ukamwizeza umutima wawe wose. Ibi bizatuma umwegurira ubugingo bwawe nawe ntazigera agutererana azaguhaza umunezero ubonekera muri we.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza