Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu kurinda urugo ari inshingano y’umugabo,umugore (...)
Impamvu kurinda urugo ari inshingano y’umugabo,umugore ndetse n’abana.

Iyo umuntu avuze umuryango,humvikana umugabo,umugore n’abana ariko hariho imiryango igiye iyobowe n’abana bitewe n’impamvu runaka cyangwa ugasanga umuryango uyobowe n’umugabo gusa kuko atakiri kumwe n’umugore,hariho kandi n’abagore bayobora imiryango.

Kurinda umuryango rero n’imwe mu nkingi zifatika Imana iheraho yubaka abagize umuryango yaba mu buryo bw’Umwuka no mu buryo bufatika. Itorero ry’Isanamitima mu Rwanda( Evangelical Restoration church,rikaba ryarateguye igiterane cy’umuryango kigamije kongera kwibutsa abagize umuryango inshingano zabo k0 ari ukurinda urugo rwabo ndetse baharanira kwiteza imbere.

urusengero rwa Evangelical Restoration church Kimisagara ahari kubera iki giterane

Iki giterane kikaba kiri kubera ku rusengero rwa Evangelical Restoration Church Kimisagara,cyatangiye kuwa 23 z’uku kwezi kikaba giteganijwe gusozwa kuwa 30 z’ukwezi kwa munani uy’umwaka. Abavugabutumwa bose bakaba bakomeje kukuvuga ibijyanye n’umuryango,uko abashakanye bakwiye kubana,abasore n’inkumi uko bakwiye kwitwara ndetse n’iterambere ry’umuryango ushingiye kundangagaciro z’Ubumana.

ushobora kumenya byisumbuyeho ibijyanye n’iki giterane ukanze hano:

HTML - 430.7 kb

Iki giterane kandi kikaba kirimo abakozi b’Imana basizwe n’Imana amavuta yo kubwiriza ubutumwa bwiza nka Dr.Bishop Canon Antoine Rutayisire wagaragaje ko umurage mwiza ukwiye ab’umuryango ari ukubaha Imana no gukundana bitondera amategeko y’Imana.

Ntawudashobora kwishimira gukurikira inyigisho nk’izi z’umuryango

Umuvugabutumwa Kwizera Emmanuel nawe uri muri cyo giterane akaba yaravuze ko urugo rukwiye kurindwa n’abagize umuryango bagendeye ku mumaro Imana itanga, kubagize umuryango aho agaragaza ko kuva ku mugabo,umugore n’umwana bose bafite inshingano zo kwita kwiterambere ry’urugo kandi bigendeye ku buryo Yesu Kristo yishimira.

Iki giterane kikaba kigikomeje kugeza kuwa 30 z’uku kwezi aho gitangira kuva saa 11h00 kugeza 17h 30,baba bari mu matsinda no kuva saa kumi nimwe n’igice kugeza saa mbiri haba hari igiterane cy’ububyutse.

Bikwiye ko imiryango ikomeza guharanira kurinda ingo,himakazwa indangagaciro z’ubumana mu bagize umuryango kuko ariwo murage ukwiriye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza