Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu mu nzira ijya mu ijuru duhuriramo nibitugora (...)
Impamvu mu nzira ijya mu ijuru duhuriramo nibitugora byinshi.

“Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” Abafilipi 4:13

Mu buzima bwacu Imana yashimye kutunyuza mu buzima buvanzemo ibinezeza n’ibibabaza umuntu. Ibi byose uko umuntu agenda abinyuramo nabyo bimusimburaniraho niko bigenda bimugaragaza uko ari n’urugero agezeho. Gusa iyo umuntu ari kumwe n’Imana imufasha gusohoka muri buri cyiciro cy’ubwo buzima. Ni nako Pawulo yabivuze ashimangira ko ashobozwa byose na Kristo umuha imbaraga.

Pawulo kubwe yavugaga ukuntu yigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.

Ibi natwe nibyo tubamo mu buzima bwose iyo twiyemeje gukurikira Umwami Yesu. Ariko Pawuko yasoreje ahantu heza cyane avuga ko ibi byose atabyishoboje cyangwa ngo abikore kubera ko arusha abandi bose gukomera ahubwo yasobanuye neza ko yashobojwe byose na Kristo wa muhaye imbaraga zo kubibamo.

Mu isi tumeze nk’abagenda dukora ibizami bitewe n’ubuzima tunyuramo kandi tugasabwa kubitsinda kugira ngo tugaragare neza imbere y’Imana twaratsinze. Nk’uko iyo umuntu yiga agenda akora ibizami bikamwimura no mu gakiza bijya gusa.

Hari inzego tugenda tunyuramo zimeze nk’ibizami kandi bikagenda bigaragaza urwego tugezemo n’uburyo Imana igenda yaguka mu mitima yacu. Uku niko umuntu agenda amenya aho kamere y’Imana igeze iganza iye.

Hari aho bigera ukumva ntukiri uwawe ngo wigenge ahubwo byose ukabyegurira Kristo akaba ari we ugenga ubuzima bwawe bwose. Ibi byose rero ntiwabyishoboza keretse guha Yesu ikaze akaza akagushoboza kurenga buri cyiciro cyose cy’ubuzima.

Kugenda utsinda nibyo bizemeza ko witwara neza mu rugendo rugana mu ijuru. Uko umuntu agenda yegukana intsinzi muri ibyo byose niko agenda agira icyizere ko n’ibizakurikira azabitsinda.

Nta kindi cyabishoboza umuntu wese keretse kwemera kuyoborwa n’Imana kandi tukegurira Kristo ubuzima bwacu bwose nawe azajya adushoboza kunesha ibyo duhura nabyo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza