Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu n’ishingiro ry’umuhamagaro wa Alarm Ministries
Impamvu n’ishingiro ry’umuhamagaro wa Alarm Ministries

Mu gihe Alarm Ministries bitegura gukora igitaramo mu cyumweru gitaha, batangaje ishingiro ry’ubutumwa bwabo banavuga ko impamvu kuramya no guhimbaza ari yo ntego bashyize imbere ndetse ko ari ari na byo Imana ibasaba.

Mu kiganiro n’ushinzwe ishamyi ry’abaririmbyi, Runyambo Adrien, yagaragaje impamvu kuramya no guhimbaza aribyo bashyize imbere cyane. Yagize ati: “ntakindi kintu kidasanzwe Imana idushakaho uretse kuyigarurira icyubahiro cyayo. Imana yacu rero idusaba kuyiramya no gukuyihimbaza. Niyo mpamvu rero twe, nka ‘Alarm Ministries’, twahisemo kuyiramya kuko ariyo yonyine ibikwiriye…., niyo ikora Ibitangaza yonyine. Kuyiramya rero tugomba kubigira intego y’ubuzima bwacu.”

Alarm ministrires, ni umuryango wa gikristo ukorera mu Rwanda ndetse ukaba ufite icyicaro I Remera ku itorero rya Nazaren. Uyu muryango ukaba ufite inshingano ziva ku muhamagaro zo gufasha ikiremwa muntu kwiyubaka no kwigira, ikoresheje ivugabutumwa mu ijambo, indirimbo, n’ibindi. Ishingiro ry’uyu muhamagaro wabo rikaba riri muri ‘Timoteyo 3:16-17’. Hagira hati: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka. Kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.”

Iyi minisiteri y’ivugabutumwa yakomotse muri Rehoboth choir. Bamwe mu bayigize bakaba bari abaririmbyi mu itorero ‘Evangelical Restoration Church’ Kimisagara. Ku itariki ya 1/8/1999 nibwo yabayeho k’umugaragaro nka ministere. Ubu ndetse ikaba ihuriwemo n’abantu batandukanye baturuka mu matorero ayuranye.

Bimwe mu bikorwa bya vuba bafite ni igitaramo bise “Together in Worship with Alarm Ministries”.Kikazaba ku ya 8/03/2015 saa cyanda z’amanywa (15h), ku itorero rya ‘Four Square Gospel Church’ riherereye Kimironko.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza