Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu Rick Warren asaba abashakanye kudatandukana (...)
Impamvu Rick Warren asaba abashakanye kudatandukana nubwo bahura n’ingorane mu rugo

Umushumba mukuru w’itorero Saddleback Church muri Leta ya California ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Rick Warren, avuga ko hari impamvu nyinshi zikwiye gutuma abashakanye badatandukana kabone nubwo bahura n’ingorane zikomeye. Avuga ko nubwo abantu baba bahuye n’ibibazo mu rugo rwabo ariko kubyihanganira bakagumana ari icyemezo cyiza kigamije kutirebaho.

Imwe mu mpamvu Rick Warren avuga ko ikwiye gutuma abashakanye bihanganirana ntibatandukane nubwo byakomera ni ukurinda ubusugire bw’abana no kubarinda guhungabana.

The Christian Post ivuga ko Warren asanga bidakwiye gutandukana nubwo ibyo benshi bita iterambere ritesha agaciro inyito nyayo y’urugo no kwihanganira ingorane z’urugo. Akomeza avuga ko kutita kuri iyi nyito ari byo bitera benshi kumva ko igihe cyose habayeho kutumva ibintu kimwe hagati y’abashakanye intamwe ya mbere ihita iba gutandukana, aho kuguma hamwe ku nyungu z’abana.

Warren asanga kutihanganira ingorane z’urugo ari ukwikunda kurusha gukunda abana, aragira ati ‘’ abantu benshi iyo ubabwiye kwihanganira ingorane z’urugo ku nyungu z’abana baraguseka ngo uravuga ibiki? Bati ugomba kureba ibikubera byiza. Ariko se buri gihe ukora ibikubera byiza gusa cyangwa wanihangana ku nyungu z’abandi cyane ku boroheje kuri wowe? Ati ibyo nibyo nita gukura no kutikunda, ni urukundo nyarwo.’’ Warren yemeza ko asanga kandi gushinga urugo binyuze mu nzira Imana ishima bikwiye kwitabwaho, kandi hakaba ahantu abana bumva bafite umutekano, bikaba atari byiza kubarerera mu miryango yatandukanye.

Ati ‘’Imana yashyizeho umuryango nk’ahantu abantu baturiza, bakwiye gukurira nta kibahutaza.’’

Gutandukana kw’abashakanye ni kimwe mu bibazo by’ingutu byugarije imiryango muri rusange, ikibazo kuri ubu kigenda gifata indi ntera ho kibasira n’imiryango ya gikristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza