Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu tugomba kugirana imishyikirano ya bugufi (...)
Impamvu tugomba kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana

Isengesho si uburyo butagira umumaro, ndetse nta n’ubwo ari n’ububuryo bwo kwibonera inyungu gusa. Impamvu y’ingenzi ituma tugomba kwegerana n’Imana ni ukugira ngo tugirane na yo imishyikirano ya bugufi. Ku bw’ibyo rero, amasengesho yacu agomba kwerekeza ku Mana.

Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yagize ati “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose” (Zaburi 145:18). Imana idutumirira kugirana imishyikirano irangwamo amahoro (Yesaya 1:18). Abitabira uko gutumirwa baba bahuje n’umwanditsi wa Zaburi wagize uti “ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye”. Kubera iki? Kubera ko abagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana bazagerwaho n’umunezero nyakuri n’amahoro yo mu mutima.-Zaburi 73:28.

Ni kuki se twasenga Imana tuyisaba ubufasha kandi iba ‘izi ibyo dukeneye mbere y’uko tuyisaba’ (Matayo 6:8; Zaburi 139:4)? Isengesho rigaragaza ko twizera Imana kandi ko tuyibona ko ari yo soko yo ‘gutanga kose kwiza n’Impano yose itunganye” (Yakobo 1:17; Abaheburayo 11:6). Imana yishimira amasengesho yacu (Imigani 15:8). Yishimira kumva amagambo tuvuga atuvuye ku mutima agaragaza ugushimira kandi amusingiza, mbese nk’uko se w’umwana yishimira kumva umwana we muto amubwira amagambo agaraza ugushimira avanye ku mutima (Zaburi 119:108). Iyo se n’umwana bafitanye imishyikirano myiza, icyo gihe bashyikirana mu buryo burangwamo ukwisanzuranaho. Umwana iyo akunzwe yishimira kuvugisha se. Ibyo ni na ko biri ku bihereranye n’imishyikirano dufitanye n’Imana. Niba koko twishimira ibyo twiga k’Uwiteka ndetse tukanishimira urukundo yatugaragarije, tuzagira icyifuzo gikomeye cyo kugira icyo tumubwira binyuriye mu isengesho.1 Yohana 4:16-18.

Mu gihe twegera Imana Isumba byose, tugomba kurangwaho ukubaha, n’ubwo atari ngombwa guhangayikishwa birenze urugero n’amagambo dukoresha (Abaheburayo 4:16). Buri gihe tuba dushobora kugera k’Uwiteka. Kandi mbega ukuntu ari iby’igikundiro kuba dushobora ‘gusuka ibiri ku mitima yacu’ ku Mana binyuriye mu isengesho (Zaburi 62:8)! Kwishimira Uwiteka bituma tugirana na we imishyikirano irangwamo igishyuhirane, mbese nk’iyo Aburahamu yari afite ubwo yari incuti y’Imana (Yakobo 2:23). Icyakora, mu gihe dusenga Umutware w’Ikirenga w’isi n’ijuru, tugomba kuzuza ibyo asaba kugira ngo tumwegere.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza