Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu ukwiye guhanga amaso ibiri imbere mu (...)
Impamvu ukwiye guhanga amaso ibiri imbere mu kwizera

“Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose.” 2 Abakorinto 4:18

Umunsi ku munsi niko ugerageza kugera ku ntego n’inshingano Imana yaguhaye,birakwiye ko ubikora ariko wibuka ko ubuzima bwo mu isi ari ubw’igihe gito ahubwo ukure amaso kubyo ubona by’igihe gito maze wite ku by’igihe kitazarangira (iteka ryose).

Umugabo witwa C.S Lewis,wavukiye mu gihugu cya Ireland mu mujyi wa Belfast,kuwa 29 z’ukwezi kwa cumin a kumwe 1898,apfa afite imyaka 64.Umwanditsi n’umunyamakuru,yaravuze ati”ibintu byose bitari iby’iteka ryose nta mumaro bifite iteka ryose”.

Byaba bibabaje cyane ubaye ufata umugambi n’intego Imana ifitiye ubuzima bwawe nkuko ufata iby’ubutunzi bizashira cyangwa ukabifata nkuko isi ibigaragaza. Ubuzima bwuzuye nta kindi kintu uko cyaba kiri kose bukwiye kubangikanywa nacyo.

Mu by’ukuri Pawulo yari umwizerwa ariko nti byakuyeho kujugunywa mu nzu y’imbohe Pawulo,Yohana Umubatiza nawe bamuciye umutwe. Abizera benshi bagiye bamburwa ibyabo n’ubuzima ariko bagakomeza gutumbera iby’igihe kitazashira kuko iherezo ry’ubu buzima atari ryo herezo ryanyuma. Niyo mpamvu Pawulo yahise avuga ngo” “Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose.” 2 Abakorinto 4:18

Nubona ubuzima bwo mu isi bukugoye,ukagera mu bihe bikomeye biruhije umutima wawe cyangwa ukagera hahandi ubona kubaho kubwa kristo bibaye ikibazo,uzajye wibuka ko tutari twagera yo kuko nitumara kwemerwa no guca m’urupfu uzagera mu ijuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza