Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu ukwiye gukunda Imana
Impamvu ukwiye gukunda Imana

“Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.”Mariko 12:30

Nta muntu n’umwe utazi ko akwiye gukunda Imana ariko hariho abibabaza ukuntu bayikunda nyamara ijambo ryayo rivuga ko abakora nabi bazarimbuka kandi bakazacirwa n’urubanza,ibyo bituma hari abibaza bati”ni gute wakunda ugufitiye umugambi nk’uwo?” ahubwo bakarushaho kugira ubwoba.

Ariko unyemerere nibarize ikibazo: ese waba wemera ko ushobora gukunda umuntu wubaha?,ndatekereza igisubizo ari yego,niyo mpamvu umuntu utubashye nta nubwo ushobora kumukunda. Imana tugomba kuyubaha kandi inakeneye urukundo rwacu kuko dusabwa kuyubaha kuruta uko twakubaha umuntu uwari we wese.Imana niyo muyobozi w’ibyaremwe byose,niyo igenga ubuzima bwacu twese kandi itubera maso umunsi ku munshi.

Nicyo gituma ari nayo kandi izazana umuntu wese yiremeye imbere urubanza kuko Bibiliya ivuga iti” Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze. Abaheburayo 4:13, nubwo bimeze bityo Imana iradukunda cyane,ushobora kwibaza uko wabimenya?,ntakindi cya kumenyesha urukundo igukunda atari ugutekereza ukuntu Imana ubwayo yaje mu isi mu mwana wayo yitanga kubwawe kugira ngo agukingurire umuryango w’ijuru,ntabwo Imana yifuza ko hagira urimbuka ahubwo yatanze Yesu kugira ngo abe ubuhungiro bwaburi wese uzamwizera. uko niko tumenya urukundo rwayo: Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.Yohana 3:16

Ntugatekereze Imana nk’aho ari umugome unezezwa no kubabaza ndetse no gucira imanza abantu ngo ibakandamize ahubwo wemere kandi uyifate nk’umubeyi urangwa n’urukundo kandi ko ishaka ko mwazabana mu bwami bwayo iteka ryose.ntiwiringire ibyo ukora ahubwo wizere muri Yesu Kristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza