Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu ukwiye kugira urukundo-Joyce Meyer
Impamvu ukwiye kugira urukundo-Joyce Meyer

“Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana.Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.”1 Yohana 4:8 Abantu iyo umuntu avuze urukundo bahita biyumvira imibanire yabo n’abagenzi babo bakumva ko ariho bigarukira ariko si ko bimeze kuko urukundo rufite ikintu gikomeye ruvuze mu buzima bw’umukristo .

Kamere y’Imana Bibiliya itwereka ko ari urukundo bityo uvuga ko ayizi akwiye kugira kamere isa niya yo ariko kugira urukundo. Imana ni urukundo,yita ku bantu bose ndetse ikanabitangira mu bibagoye bose kuko ivuga ko yemera igatanga ingabo nyinshi zigapfa ku bwacu,ibi ntabwo ibikora rimwe ngo irekere ahubwo ibikora ibihe byose. Urukundo ntabwo ari ikintu Imana ikora ahubwo Yo ni urukundo. Iradukunda kandi ikadufasha muri byose niyo mpamvu ikundwakaza abana bayo muri urwo rukundo ndetse no hanze yarwo kandi ikabikora igira ngo itwigishe uko dukwiye kubaho mu nzira ikwiriye.

Ikintu cyose Imana ikora,igikora kubw’inyungu zacu kuko idukunda cyane,amategeko yayo yose abereyeho kudufasha kubera ko kubw’urukundo rwayo yadusukiye Umwuka Wera kugira ngo tubashe gukundana by’ukuri no gufata Yesu Kristo ho urugero rwiza rwo gukundana no gukura ibyo gukiranuka tutitaye ku majwi atubwira ko dukwiye kwihugiraho no kwikunda gusa.

Niba rero uzi Imana ugomba kugira urukundo rutarobanura ku butoni cyangwa irindi vangura iryari ryo ryose kuko abagira urukundo aribo bazi Imana kandi nibo bana b’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza