Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu ukwiye kwitonda mbere yo gushinga urugo
Impamvu ukwiye kwitonda mbere yo gushinga urugo

Ubusanzwe bamwe mu barebera ibintu kure bemeza ko nyuma y’icyemezo cyo kwakira agakiza ugahindura ubuzima, ikindi cyemezo gikomeye kurusha ibindi ari amahitamo y’uwo mugomba gushingana urugo. Impamvu y’ibi ni uko iyo utsinzwe muri cyo, ubana n’imibabaro ubuzima bwose uzamara ku isi, kimwe n’uko iyo bigenze neza, wishima iminsi yose. Urugo rubi rugira ingaruka ku bice byose bigize ubuzima bw’umuntu.

Nubwo umuntu atahita atanga imibare ishingiye ku bushakashatsi aka kanya, ariko na none umuntu avuze ko hari benshi mu bubatse ingo iki gihe bifuza uko basubira kuba ingaragu ngo bongere guhitamo ntiyaba abeshye.

Iyi niyo mpamvu wibutswa ko niba ukiri ingaragu, uracyafite amahirwe menshi yo gutekereza cyane ku cyemezo ugomba gufata.

Kugira ngo abantu babiri biyemeza kuba umwe, babane mu mahoro no mu mutuzo bagomba kuba bahuje mu buzima bw’Umwuka, mu mitekerereze ndetse n’ibigaragara. Nk’uko inzovu itashyingiranwa n’urutozi niko umuntu wizera Kristo adakwiye gutekereza gushyingiranwa n’utizera.

Nonese inzovu n’urutozi nibishyingiranwa bizabana bite? Ese ihene yabana ite n’ifi, ubwo zazahurira he? Ukwiye kwibaza ibi kuko ibibatandukanya nibigwira bizarangira bibatandukanije no mu rugo. Iyi niyo mpamvu umuntu w’Imana akwiye gushaka umugore cyangwa umugabo nawe w’Imana nibwo bazuzuzanya.

Ahantu hambere satani arasa imyambi ni mu muryango. Arabizi ko buri wese aba afite uruhare muri wo, aramutse rero abashije guhuza abantu babiri badahuye nta mbaraga bizamusaba kugaruka kuwusenya kuko n’ubundi urabusanye.

Kuko satani aziko umuryango ari umusingi w’igihugu n’itorero akoresha uko ashoboye akabavangira kare mu mahitamo, bigahita bimworohera kubaka imiryango mibi, ikavamo itorero ribi n’igihugu kibi. Ukwiye kwirinda igitutu icyo ari cyose cyaba icy’imyaka n’ibindi.

Imana ifite umuntu yaguteguriye, icyakora nawe ukwiye kugaragaza ibyo umwifuzamo. Ubundi ko ushaka umugore cyangwa umugabo, umushakamo iki?

Kubaka urugo ntabwo ari ikintu ushaka biri aho gusa, ni ikintu ukeneye ko kizakubera kiza ariko mwembi mubifatanijemo.

Ukwiye guha Imana umwanya ugasenga, kuko niyo izi ukubereye, ni iby’igiciro kugendera mu bushake bwayo.

Ibi ariko bigusaba kwirengagiza izindi mpamvu zose zatambamira Imana. Ntabwo uzajya gushaka kubakana n’umuntu urugo, ngo mutangire mukora amanyanga y’ibyaha ( muryamana) hanyuma ngo Mana urabivugaho iki? Ubwose wowe uri yo wabivugaho iki? Yakwihorera ukazaza kurushya abakozi b’Imana nyuma.

Niba wagiye gushaka uwo muzabana ukirwariza, ntutumire Imana, ujye ugerageza na nyuma wirwarize.

Iyo utitonze urugo rwakubera gihenomu hano ku isi, uzahora ubabaye igihe cyose.

Ntabwo ukwiye kubaka urugo kuko ushaka uwo muryamana, ntukwiye kubaka urugo kuko imyaka yakujyanye, ntukwiye kubaka urugo kuko uba wenyine, ntukwiye kubaka urugo kuko ushaka kuziba ibyuho by’ubukene nk’ushaka umuterankunga, ntukwiye kubaka urugo kuko wateye inda cyangwa watwaye inda, ntukwiye kubaka urugo kuko umuryango ukumereye nabi ngo urongore, ntukwiye kubaka urugo kuko wumva ari byiza gusa, ntunakwiye kubaka urugo kuko ab’urungano rwawe bose bazubatse, oya. Ukwiye kubaka urugo kuko ushaka kuzuza intego y’ubuzima bwawe no kugera ku cyo Imana yakuremeye, bikwiye kubaho nko kuzuza umugambi w’Imana, ibindi bikaza nyuma.

Nshuti niba ugifite amahirwe yo guhitamo, uakaba ushaka kwigiria umumaro, umuryango wawe, itorero ndetse n’igihugu muri rusange, ukwiye kwitonda mbere yo kubaka urugo.

Byose Uwiteka niwe wabidufashamo hamwe no kumwiyambaza Cyane ko Bibiliya ivuga ngo Uwiteka atari we wubaka, abubaka baruhira ubusa, burya n’ingo atari we uzubaka, abazubaka zababera ibigeragezo. Zab 124.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

nduwayezu kuwa 9-05-2016 saa 05:51
 

iyi nyigisho iramfashije cane

ubundi ndacari umusore ndafite n’aho nkorera Imana yampaye akazi .ariko iyo niyuumviriye kurunshinga nsanga nishakira umuntu twoba twiryamanira gusa,maze imisi nafashe icemezo co kureka umu copine twahorana kugira ntabangikanya nshaka gukorera IMANA kugira izabe ariyo inshingira

munsengere kuko hari igihe numva mengo namuhoye ubusa kandi nawe aguma ambwira ngo arankunda ashaka tuze twubakane ariko ntabwo asanzwe akijijwe mbonye iyi nyigisho ivuga ko ihene itokwubakana n’ifi murakoze numvise binyongeye imbaraga

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza