Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impamvu umukristo akwiye kumenya no gukoresha impano (...)
Impamvu umukristo akwiye kumenya no gukoresha impano Imana yamuhaye

Umuntu wese Imana yamuhaye impano kandi ifite umumaro mukuyubahisha nubwo hari benshi usanga batazi impano zabo abandi bakazikoresha nabi mubitandukanye n’icyo Imana yazibahereye; Bityo ugasanga ntibanamenye ko izo mpano zavuye ku Mana.

Imana ishobora kugukoresha uko yo ibishaka kuko ikuzi neza. Ntukiyumvishe ko ntacyo ushoboye cyangwa umaze mu maso y’Imana. Niba Imana yaraguhaye kuba umuvugabutumwa, yikoreshe kugira ngo wagure ubwami bwayo, niba uri umuririmbyi cyangwa indi mpano yose y’Umwuka Bibiliya igaragaza, uzikoreshe neza kuko ari cyo Imana yaziguhereye.

Bibiliya hari n’izindi mpano igaragaza udashobora gupfa kumenya ko nazo ari impano z’Umwuka kandi z’ingenzi kandi nyamara ari nziza cyane “Nuko, kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana, cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby’ Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha, cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe" - Abaroma 12:6-8

Ese ni gute wamenya impano yawe? mbere na mbere ugomba gusaba Imana ko yaguhishurira impano yaguhaye, hanyuma nawe ukagenzura ubushobozi bwawe maze ukabyereka Yesu.

Ikindi ugomba gushaka uburyo watangira gukoresha iyo mpano yawe, ushobora gutangira kuyikoresha mu Itorero, mu bo mubana cyangwa mugendana, abo mukorana n’ubundi buryo bwose bwagufasha kugera aho wakoresha impano yawe.

Akenshi usanga tuvumbura impano ziturimo iyo turi kuzikoresha kandi mu buryo buhesha Imana icyubahiro.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza