Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Kuki Yesu yaje mu isi akaba umuntu?
Kuki Yesu yaje mu isi akaba umuntu?

Umuntu ashobora kuvuga impamvu runaka zatumye Yesu aza mu isi. Kuza mu isi kwa Yesu ntikwamukuyeho kuba Imana, kuko mu isi yarimo nk’Imana yihinduye umuntu kubera impamvu tuza kuvuga hasi.

1. Yesu yaje mu isi yemera guhinduka umuntu kugira ngo isezerano Se (Imana) yatanze risohore. Mu yandi magambo Yesu yaje gusohoza ibyasezeranijwe kera. Byari byarahanuwe n’abahanuzi batandukanye ko azaza.

Imana ntabwo ibeshya kandi irinda ijambo ryayo kugira ngo irisohoze. ‘’Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware bwe buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.’’ Yesaya 9:5 Nubwo wagira ngo byatinze kuba kuko Yesaya abihanura yabirebaga nk’ibihita biba, ariko byasohoye nyuma y’imyaka myinshi kuko Imana yari yabisezeranije.

2. Yesu yaje mu isi kwerekana Se. Abantu ntabwo bari bazi Imana ahubwo Yesu aje niwe wayimenyekanishije.

‘’Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishishe.’’ Yohana 1:18 3. Kutubera umutambyi. Mu isezerano rya kera habayeho abatambyi basabiraga abisirayeli, ariko aba bagombaga kubanza kwitambirira iby’ibyaha byabo. Yesu yaje kutubera umutambyi utandukanye cyane n’abandi kugira ngo umwenda wari ukingirije ahera utabukemo kabiri, umuntu wese abashe kwigerera ku Mana kuko niwe wujuje gukiranuka mu byayo.

‘’Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana.’’ Abaheburayo 2:17

4. Gukuraho ibyaha. ‘’Bukeye bw’aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati ‘’Ng’uyu umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.’’ Yohana 1:29

Yesu yaje gukuraho ibyaha byacu, Bibiliya ivuga ko twari tuzimiye nk’intama. Nta handi twari tuzimiriye ni mu byaha ariko icyazanye Yesu ni ukudushaka akadukiza twebwe abari bazimiye. Gukiranuka kwacu tubikesha Yesu kuko niwe wadukuyeho ibyaha.

5. Gusenyera Satani cyangwa se kumumenesha. ‘’Ubu urubanza rw’ab’isi rurasohoye, ubu umutware w’ab’iyi si abaye igicibwa.’’ Yohana 12:31

Yesu yatsinze satani kandi yahawe ubutware, nta bwoba dukwiye kugira kuko kuva Yesu yarazutse ni intsinzi.

6. Kutubera urugero rwiza. ‘’Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro.’’ Matayo 11:29

Mu isi hari abantu benshi umuntu yakwigiraho bitewe n’icyo ushaka kumenya. Yesu yatugiriye inama ko dukwiye kumwigiraho. Kuva mbere hagiye habaho abantu bagerageza gukiranuka ariko bakagenda bagira n’intege nke, Yesu niwe rugero rwiza iyo ataza byari kutugora kubona undi ufite gukiranuka nk’ukwe.

7. Gutegura kugaruka kwe. ‘’Ni ko na Kisto amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.’’ Abaheburayo 9:28

Iri jambo rigaragaza ko kuba Yesu yaraje ubwa mbere bihamya ko azagaruka, cyaneko yivugiye ko mu rugo kwa Se hariyo amazu menshi azagaruka akatujyana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza