Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Impano iruta izindi waha uwo ukunda” Pastor Rick (...)
“Impano iruta izindi waha uwo ukunda” Pastor Rick Warren

Agaciro duha ikintu cyose uzakabwirwa n’ugihe twemera kugiha. Uko uha ikintu umwanya munini, ni ko uba werekana uburemere bw’agaciro ugiha. Nushaka kumenya ibyo umuntu kanaka ashyize imbere, ujye witegereza ibyo aha agihe kinini.

Igihe ni yo mpano y’igiciro cyinshi wahawe kuko kiza mu buryo bugeze budahinduka kuri buri wese. Ushobora gukorera amafaranga ukagira menshi ariko ntushobora kongera igihe. Iyo uhaye igihe cyawe, uba umuhaye igice cy’ubuzima bwawe utazigera ugarurirwa. Igihe ufite ni bwo buzima bwawe. Ni yo mpamvu impano iruta izindi uhobora guha umuntu ari igihe cyawe.

Ntabwo bihagije kuvuga ngo ubusabane ni ikintu cy’ingenzi; ugomba kubyerekanisha igihe ubuha. Amagambo gusa nta gaciro afite.

Kubana n’abandi bisaba igihe rimwe na rimwe bigasaba ubwitange, kandi uburyo bwiza bwo kuvuga urukundo ni ukureba “IGIHE” uruha. Umutima w’urukundo nyakuri ntabwo ari ibyo dutekereza, cyangwa dukora cyangwa duha abandi, ahubwo ni ikigero twitanga ubwacu.

“Benshi bajya bambwira ngo sinumva umugore wanjye n’abana banjye. Mbaha ibyo bakeneye byose. Ese ikindi bashaka ni iki?” Icyo bashaka gisigaye ni wowe! Ko ubareba, ukabatega amatwi, ukaba igihe cyawe, ukabitaho, ukababa iruhande, ukabatekereza- mu yandi magambo ukaba igihe cyawe. Nta kintu gishobora gusimbura ibyo.

Impano ya mbere y’urukundo ntabwo ari diyama, indabyo cyangwa shokola. Ni ukwita kuri mugenzi wawe utarora ku ruhande. Urukundo rurangamira uwo muri kumwe ku buryo nawe ubwawe wiyibagirwa. Kwita ku muntu ni nko kumubwira ngo “nguha agaciro ku buryo nguha icyo mfite cy’igiciro cyinshi-,igihe cyanjye”.

Igihe cyose utanze igihe cyawe, uba utanze igitambo, kandi igitambo ni cyo mutimaw’urukundo. Yesu yatubereye ikitegererezo: “Mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba n’igitambo cy’Imana ku bw’ibyaha byacu.” Abefeso 5:2

Ntushobora gutanga udafite urukundo. Ariko ntushobora gukunda ngo we gutanga. “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane yatanze…” Gukunda bivuga gutanga-kureka ibyo nkunda, ibinyoroheye, intego zanjye, umutuzo, umutungo, imbaraga, cyangwa igihe cyanjye kubwo kugirira neza undi muntu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza