Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impano twahawe ku bw’igitambo cya Yesu
Impano twahawe ku bw’igitambo cya Yesu

Urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa. Imana yagaragaje urwo idukunda ubwo yatangaga Yesu Kristo Umwana wayo w’ikinege ngo abe incungu y’ibyaha byacu.

"Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho" (Yohana 3:16).

Dore zimwe mu mpano Yesu yaguhaye:

Impano y’ubuntu "Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk’uko urugero rw’impano Kristo ruri." (Abefeso 4:7). Gusa ubwo buntu tubwongeraho kwirinda kuko tutabuherewe gukora ibyaha ngo busage.

Impano y’agakiza no kwizera "Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana." (Abefeso 2:8).

Impano yo gukiranuka "Kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n’umwe, ni na ko abahawe Ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe ari we Yesu Kristo" (Abaroma 5:17).

Impano y’amahoro "Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye." (Yohana 14:27).

Impano y’ibyishimo "Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye" (Yohana 15:11).

Impano y’ijambo ry’Imana "kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye. " (Yohana 17:8).

Impano y’ubwiza n’ubumwe "Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. Jyewe mbemuri bon awe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze." (Yohana 17:22-23).

Impano y’Umwuka Wera "Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwe iyi mpano y’Umwuka Wera" (Ibyakozwe n’Intumwa 2:38).

Impano y’ubugingo buhoraho "kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muti Yesu Kristo Umwami wacu." (Abaroma 6:23).

Igitambo Yesu yatanze cyaduhesheje kuba abaragwa b’ubwami bw’ijuru, kandi izi mpano zose zavuzwe haruguru tuzifiteho umugabane nitwemera kwizera icyo gitambo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza