Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Impinduka itorero Jubilee Temple Church ryiteze mu (...)
Impinduka itorero Jubilee Temple Church ryiteze mu giterane ryateguye ngo zizagera no ku gihugu

Itorero Jubilee Temple Church ryateguye igiterane kidasanzwe, ryitezemo impinduka zikomeye rivuga ko rishobora no kuzagera ku gihugu cyose. Iki giterane kizamara iminzi 8, kikazatangira ku cyumweru tariki 21/02 kugeza tariki 28/02/2016, aho iri torero risanzwe rikorera umurimo w’Imana.

Iki giterane gifite intego iri mu rurimi rw’icyongereza igira iti ‘’ It’s your season of great harvest.’’ Ugenekereje mu Kinyarwanda,wavuga ngo ‘’Ni igihe cyawe cy’umusaruro ukomeye.’’ Ni ukuvuga ko muri iki giterane inyigisho zizatangwamo zigamije kwibutsa abantu ko iki ari igihe cyabo cy’umusaruro udasanzwe mu bwami bw’Imana, ku muntu ku giti cye, mu ngo zabo, n’ahandi nk’uko umuyobozi w’iri torero Pasteri Karegeya James yabisobanuye.’’

Pastor Karegeya James uyobora Jubilee Temple Church

Pasteri Karegeya avuga ko muri iki giterane bifuza guhumuriza imitima y’abazakitabira. Ati ‘’ mu by’ukuri turashaka gusa nkaho duhumuriza abantu, dukomeza imitima y’abizera, turashaka kwibutsa abizera ko uyu ari umwaka wo gusarura kwabo, ibyo yabasezeranyije, ibyo yababwiyye, kugira ngo be gucika intege, be gutakaza ibyiringiro, be gutakaza icyizere ahubwo bumve ko Imana ikibafitiye umugambi kandi mwiza.’’

Uyu kandi ngo uzaba n’umwanya wo kubwirirza abatarakizwa ubutumwa bwiza ngo babone uko binjizwa mu masezerano, kuko uba usabwa kubanza gukizwa, ukabyarwa ubwa kabiri.

Pastor Karegeya kandi avuga ko bizeye kuzabona imbaraga z’Imana no kubohoka kudasanzwe. Ati ‘’ Ni iminsi twizeyemo imbaraga z’Imana, umusaruro ku bakizwa, kubohoka kudasanzwe, abasezeranijwe n’Imana bakagera ku masezerano yabo.’’

Umwe mu bazigisha muri iki giterane Pastor Vuningoma Aloiz kugeza ubu uri mu Rwanda avuga ko biteguye neza gufatanya na Jubilee temple Church gukangurira abakristo gukora inshingano zibareba, zirimo no gukangurira abamaze gukizwa inshingano yabo ngo bazane abandi ku gakiza. Ati ‘’ Ni ugukangura abantu bakamenya inshingano bafite, dufatanyije kuzana impinduka cyangwa ihemburamitima kugira ngo abantu tubazane kuri Kristo Umwami.’’

Pastor Vuningoma Aloiz, umwe mu bazigisha muri iki giterane

Uretse kandi Pastor Vuningoma Aloiz uzitabira iki giterane, hari n’abandi bakozi b’Imana batandukanye Pastor Kazora John uzaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Hari n’abaririmbyi barimo Simon Kabera, itsinda Women of Faith rigizwe na Diana Kamugisha na bagenzi be, ndetse n’abandi benshi.

Mu minsi y’akazi iki giterane kizajya gitangira sa tatu za mugitondo kugeza sa saba z’amanywa ( 9h00-13h00), hakabaho kuruhuka kikongera gutangira sa cyenda n’igice kugeza sa moya z’umugoroba ( 15h30-19h00).

Itorero Jubilee Temple Church ( Ihema ry’uburuhukiro) riherereye i Remera mu mujyi wa Kigali, , ahateganye na Hoteli Hill Top, ku muhanda werekeza ku kibuga cy’indege.

Kubwimana Innocent/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza