Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Mu gitaramo cyayo, Alarm impungenge yari ifite zakuweho (...)
Mu gitaramo cyayo, Alarm impungenge yari ifite zakuweho no gutungurwa!

Alarm Ministries yahishuye amabanga bakoresheje kugira ngo igitaramo cyabo kitwa ‘Together in worship’ kigende neza ndetse rimwe muriyo rikaba ari ugusenga. Cyabaye kuri uyu mugoroba, taliki ya 08 Werurwe 2015, mu nyubako y’urusengero rwa ‘Four Squares Gospel Church’ riherereye Kimironko.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’iyi ministère y’ivugabutumwa, Charles MAZEZE, yavuze ko n’ubwo bari bafite impungenge z’uko sound itari bube nziza bitewe n’uko inyubako bagikoreyemo irimo amakaro; n’iz’uko muri iki gitaramo bishyuje amafaranga, ngo batunguwe n’uburyo cyabaye kiza ndetse bakaba banabishimira Imana by’umwihariko. Kwinjira byari 2000 frw. Amabanga bakoresheje kugira ngo iki gitramo kibe kiza ngo ni uko basenze cyane banakitegura mu guhe kigera ku kwezi kose.

Nk’uko byumvikaga mu matwi ya buri wese wari uhari, style y’umuziki w’ibisirimba iyi ministere imeneyereweho cyane umaze kugenda uhinduka. Amara amatsiko abantu ku mpamvu y’izi mpinuka yagize ati: “ …dushaka gukora innovation (agashya) kugira ngo umuziki wacu ntube umunyafurika cyane, ahubwo ugire standard mpuzamahanga ”. Ubu buryo bushya bw’imiririmbire ngo bakaba babukesha producer wabo Mima Alexis ndetse n’abayobozi beza bagira b’indirimbo. Kugeza ubu batangiye no kujya bahimba indirimbo mu ndimi zinyuranye nk’icyongereza n’izindi z’impuzamahanga nk’ikiraro (iteme) cyizabafasha kugeza ubutumwa bwabo kure y’imbibi.

Mu kiganiro kigufi na Dr Bishop Fidele Masengo ubutumwa yabageneye yagize ati : “…bakomereze aho. Ntibumve ko bagezeyo. Ikica abaririmyi benshi ni uko bumva ko bagezeyo. babona abantu nk’abangaba buzuye, baje, bakumva byabaye ibitangaza! Haracyari ibyiza byinshi n’amahirwe kuko umurimo ari mugari. Umurimo ni bawagure

Charles MAZEZE. umuyobozi mukuru wa Alarme Ministries.

Abitabiriye babarirwaga hagati y’1000 n’1200.

KNC (TV 1) n’umugore we bari baje kwihera ijisho.

Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umuco wo kuramya no guhimbaza ndetse no gushyira mu ngiro intego bihaye uyu mwaka yo gukora ibitaramo byinshi, hari ibindi bafite birimo icyo mu kwezi kwa gatanu muri Kigali Serena Hotel no mu gihugu cya Kenya mu itorero ryaho ryitwa ‘Nairobi Pentecote Church’ ku ya 22/08/2015.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Cyuzuzo A. Nicole kuwa 11-03-2015 saa 04:28
 

Imana ikomeze ibagure. Nukuri ndabakuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuundaaa!

ngoga kuwa 10-03-2015 saa 02:41
 

wow byari byiza cyane ALARM MINISTRIES bakoze ibintu byiza.Imana ikomeze kubagura mu mbaraga zayo

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza