Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Imvugo 5 umukristo agomba kureka gukoresha
Imvugo 5 umukristo agomba kureka gukoresha

Abakristo mu buzima bwa buri munsi bifuza ko bajya bahorana ibyo kuvuga bihumuriza abantu bari mu mimerere runaka. Akenshi abakristo bahorana inyota yo kunguka ubumenyi mu by’ Imana kandi bakabusangiza abandi. Ariko burya si ko inama Zacu zigira umumaro nubwo zaba zavuzwe ahantu ubona ko hari ngombwa. Turebye muri bibiliya , igihe Yobu yageragezwaga akanyagwa abana n’amatungo ndetse n’ umubiri we ukababazwa cyane; batatu mu ncuti ze baje bamubwira amagambo bo bumvaga ari meza bitewe n’ imimerere yarimo. Ariko Yobu ntiyitaye ku nama zabo, kuko zari urucantege. Yobu 12:2

Ku rubuga Crosswalk.com, Allison Duncan yagaragaje ibintu 5, umukristo agomba kureka. Ni ibintu akenshi abantu bakoresha mu buzima bwa buri munsi nyamara biyobya abantu

1. Ibyaha byose ni kimwe. Nta cyaha kibi kuruta ikindi Abanyabyaha , bifuza buri gihe kwihesha amahoro. Bityo bakivugira ko ibyaha byose ari kimwe. Icyaha icyo aricyo cyose ni ikizira ku Uwiteka. “Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka, Ariko amagambo anezeza aramutunganira.” Imigani 15:26 . Gusa ibyaha bimwe bibabaza Imana kurusha ibindi. Ari na yo mpamvu mu bihe by’ isezerano rya kera, ibihano bikomeye bitandukanye ndetse n’ ingaruka byageraga ku bantu babaga batumviye amategeko y’ Imana.

2.Kubabarira kandi ukibagirwa Duncan, agaragaza ko kubabarira bikwiye kandi ari byiza, kuko n’ Imana ibidusaba. Ariko na none kwibagirwa umuntu runaka wakwambuye cyangwa wakugomeye mu buryo runaka burundu , abigereranya no kwirengagiza. Agira ati " ibi ntibisobanuye ko tugomba kwizera n’abatizerwa kugira ngo tugaragaze ko tubaciriye bugufi"

3.Imana ntigambiriye kukunezeza, igambiriye kuguhindura umukiranutsi

Iyi mvugo irakoreshwa cyane. Igaragaza gukiranuka n’umunezero nk’ ibintu bihabanye cyane. Icyo dukwiye gukora ni uguhindura intekerezo zacu ku cyo umunezero usobanuye: Umunezero nyakuri, si twe ureba. Ibyo ni ibireba Imana. Ni ibijyane no kwiyunga no kwiyuzuza na yo biduhindurira kugera ku ubwenge no gukiranuka.

Niba Imana itakubaye hafi, ni nde wakwitaho?

Iyi ni imvugo usanga abantu bavuga mu gihe bari kumwe n’umuntu uri mu bibazo. Ni imvugo ica umuntu intege aho kumukomeza. Hari impamvu Imana idahita ikiza cyangwa ikura umuntu mu kigeragezo arimo. Biri mu bushobozi bwayo gukiza umuntu n’aho abantu bahebye. Umukristo ntakwiye guca intege umuntu uri mu bibazo ngo amushinje ibyaha aho kumukomeza.

Uretse izi mvugo 5 zagaragajwe , hari n’ andi magambo akoreshwa agafatwa n’abantu batari bakeya nk’aho ari amagambo yanditse muri bibiliya nyamara atariyo. Abantu bagiriwe ubuntu bwo kumenya Imana bakwiye kubaho ubuzima bwubahisha Imana . Bakwiriye kurangwa n’amagambo ahumuriza aho guca abandi intege no kubihebesha. Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk’uko musanzwe mubikora. 1Abatesalonike 5:11

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

edith kuwa 5-06-2015 saa 03:22
 

simbyemey nkaho kukubabari ukubabarira nyakuri ni ukwibagirwa ko wakosherejwe,,,urugero ko yesu yavuze ko
tugomba kubabari kenshi donc nta limit nibaz ko niba umuntu ushobora kumubabarira kenshi ari uko aba yakugarukiye nanone ukwamwakira yakongera akaguhemukira bwa 2 yakugarukira ukongera ukamubabari ukibagirw ibyahise ngaho ntacyabaye......yego nyine niyo mpamvu bigoye urundi rugero ko twese ducumura ahubwo IMANA YARI YAKUBABARI nirangiza ikubwire ngo ndakubabariy ariko sinkigufitiye icyire quand DIEU pardon il ouvre une nouvelle page...ibya kera biba bishize.........UMWUKA ABASOBANURIRE

jabo kuwa 31-05-2015 saa 01:34
 

Imana ibahe umugisha. murakoze

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza