Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Inama Billy Graham akugira ni ufite abo wita inshuti (...)
Inama Billy Graham akugira ni ufite abo wita inshuti bananiza ubuzima bwawe

Umubare utari muto w’abakristo baba barwana n’igitutu cy’inshuti zabo bananiwe gukura mu buzima bwabo nyamara babananiza.

Hari imvuga yasakaye ngo mbwira uwo mugendana, nkubwire uwo uri we!! Aha abantu baba bashaka kwerekana ko itsinda ubarizwamo, cyangwa se ibyo ugarukamo kenshi bigeraho bikagira ingaruka ku buzima bwawe. Inshuti ikwiye kuba umuntu ukungura cyangwa se nawe wungura, mukaberana umugisha, by’umwihariko ku mukristo.

Billy Graham ahamya ko gutindana n’ababi byonona ingeso nziza

Christian Today yanditse ko umukambwe akaba n’umuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham, yagarutse kuri iyi ngingo ubwo yayibazwagaho, uko umuntu yabyitwaramo aramutse afite inshuti zinaniza ubuzima bwe. Billy Graham avuga ko imwe mu mpamvu zituma ubucuti bw’umuntu bukotsa igitutu ukabura uko ubwiyambura, akeka ko ari uko izo nshuti zawe zitaba zifuza ko uzibwira ko ziri mu nzira mbi.

Mu yandi magambo zibwira ko zifite ukuri, hanyuma zigatekereza ko abandi atari bazima. Bibiliya iravuga ngo ‘’ Umunyarugomo yoshya umuturanyi we, Kandi akamunyuza mu nzira idatunganye. Imigani 16:29

Kuri Billy Graham, uwo muntu ufite ikibazo cy’izo nshuti, we ubwe afite ibibazo bibiri: Icya mbere abo bitwa inshuti, Graham asanga zizamusaba kuzereka ubunyangamugayo n’ubundi bufasha bw’Imana, rimwe na rimwe bigoye.

Ikibazo Billy Graham yibaza : ‘’ Ushobora kuba ubita inshuti, ariko se koko nizo mu by’ukuri?’’ Billy Graham asanga inshuti nyayo ikwiye kuba umuntu ugufasha, atari ukugusubiza inyuma. Ariko bene aba ni abirebaho gusa. Niba ushaka kugendera mu mucyo, ugomba kureka inshuti nk’izi, ugashaka izindi nshya nzima.

Yifashishije ijambo ry’Imana, Graham mu rwego rwo kugaragaza ukuntu ubuzima bwawe bukeneye kubana n’abantu bazima yagize ati ‘’Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.’’ 1 Abakorinto 15:33

Ikindi Graham agarukaho kuri iyi ngingo ni ubushobozi bw’umuntu mu kunesha ibigusha, ukabasha gukora ibyiza. Inama ze azisoza asaba umuntu wese kwikomeza kuri Kristo Yesu, ubuzima bwose ukabushyira muri we. Ati ‘’ Niyo mpamvu ngusaba guhindukirira Kristo Yesu, ukamuha ubuzima bwawe.

Imana iragukunda, niwemera guha Kristo ubuzima bwawe, azaza mubane, akuyoboze Umwuka wera, ubeho ubuzima wakagombye kubamo. Musabe akuyobore, azakwereka n’inshuti zikwiye kukubera umugisha mu buzima bwawe, zizanagufasha kwaguka mu kwizera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza