Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Indoneziya: Abakristu babujijwe kwizihiza Noheli
Indoneziya: Abakristu babujijwe kwizihiza Noheli

Mu gihugu cya Indoneziya, abayisilamu bagendera ku matwara akaze y’idini yabo, babujije abakristu bo muri iki gihugu kwishimira umunsi wa Noheli. Nk’uko tubikesha chritiantoday.com, ngo aba bagendera ku matwara akaze ya Isilamu, babujjie abakritu kugira ikintu cyose bakora cyerekana ko hari umunsi udasanzwe kuri bo.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, Nahdlatul ulama, umuryango wa kiyisilamu ariko udafite amatwara akarishye, wifurije abakristu bose bo muri iki gihugu kugira Noheli nziza. Wanatangaje kandi ko kubuza abakristu kwishimira uyu munsi ari ukubahohotera.

Mu ntangiriro z’uko kwezi, mu gace kitwa Sukaharjo, aba bagendera ku matwara akarishye ya Isilamu bateye agasanteri karimo amazu y’ubucuruzi yacuruzaga ibicuruzwa byose bifite aho bihuriye na Noheli.

Babwiraga abacuruzi ko nta muntu wemerewe kwambara umwenda cyangwa gukora ikindi kintu kidasanzwe yitwaje ko ari kuri noheli.

Aba banyamatwara akarishye kandi ntibishimiye ikirugu cyashyizwe mu murwa mukuru w’iki gihugu Jakarita, ubwo ubuyobozi bwifurizaga abaturage Noheli nziza.

Umuyobozi wa Isilamu muri iki gihugu, aherutse gusaba Perezida wa Indoneziya Joko “Jokowi” Widodo, kutazitabira imihango y’iminsi mikuru y’abakristu, kugira ngo bitazateza abayisilamu ikibazo.

Perezida Widodo, yari yavuze ko yifuzaga kwishimana n’abakristu bo muri Papua n’ubwo yabujijwe n’abanyamatwara akaze ya kiyisilamu. Mu gace kitwa Aceh, umuyobozi yashyizeho itegeko ribuza abayisilamu kwishimana n’abakristu kuri Noheli.

Nubwo Indoneziya itari Leta ya kisiyisilamu, ariko ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abayisilamu ku isi, kuko gifite abasaga miliyoni 200 bahwanye na 84% mugihe abakristu ari 7%.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza