Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Inkuru nziza hamwe na Evangelist RUTABAGAYA Eugene
Inkuru nziza hamwe na Evangelist RUTABAGAYA Eugene

Zakaria 2:10-13; Luka 2:8-11.

Nta muntu utishimiira kumva inkuru nziza. Dukunda kwishimira inkuru zo kuvuka kw’abana mu miryango yacu, gutsinda ibizamini mu mashuri, kubona akazi gashya cyangwa kuzamurwa mu ntera.

Gusa izo nkuru zidushimisha akenshi zimara igihe gito ndetse rimwe na rimwe ibyari inkuru nziza bikarangira bihindutse imibabaro bitewe nuko isi iteye, ibyayo bihora bihinduka.

Ariko hari inkuru nziza ihoraho kandi ikomeye kuruta izindi nkuru zose twigeze kumva, ni inkuru nziza ku isi yose, ari yo nkuru y’uko Umwami Imana yacu yaje kuvukira mu isi kugira ngo abane natwe abantu, niko Uwiteka avuga (Zakaria 2:10).

Tugombye kubaho nk’abari kumwe n’Imana. Ese uzi uko umwana uri kumwe n’umubyeyi we yiyumva? Yumva afite ibisubizo byose ku bibazo ashobora kwibaza.

Iyo ashonje abwira umubyeyi we akabikemura, iyo aguye umubyeyi we yihutira kumuramira no kumukomeza n’ibindi bitandukanye.

Natwe tugomba kugira umutima nk’uw’abana. Tukamenya ko turikumwe n’Imana yacu kandi nicyo Noeli itwibutsa, niyo mpamvu Yesu yitwa Emanuweli bisobanura ngo Imana iri kumwe natwe.

Kumenya ibyo ni ingira kamaro, bituzanira agakiza n’ibyishimo bigasaba imitima yacu tugatera hejuru tukaririmba indirimbo zihimbaza Imana (Luc 2:8).

Ikibazo ni ukumenya uko twitwara iyo twakiriye inkuru nziza, cyane cyane ikomeye nk’iyi yo kuvuka k’Umucunguzi w’isi. Dore uko abungeri babigenje bamaze kubwirwa inkuru y’ivuka ry’umucunguzi Yesu (Luka 2:8-11):

1) Bahise bajya i Bethlehemu kureba uwo mwana 2) Bahimbaje Imana 3) Bamaze kumubona, bakwije iyo nkuru nziza y’ibyo babonye.

Nshuti mwene Data, kuki inkuru y’ivuka ry’umucunguzi Yesu twayihererana? Kuki tutakwigira isomo kuri bariya bungeri, iyo bahitamo kubyihererana bagaceceka natwe ntibyari kutugeraho, twari kuba tukiri mu mwijima. Reka natwe dutere ikirenge mu cyabo.

Ev. RUTABAGAYA Eugène.

reugne@yahoo.fr,

07 88 30 45 37

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

mukiza cesar kuwa 31-08-2015 saa 06:14
 

God bless you Mr Eugene

kamanzi leon kuwa 3-03-2015 saa 14:59
 

Ntekereza ko ntacyo bya kwicya ku birebana ni myerere ya gikirisito mu giye mutugezaho amateka ndetse ni myirondoro y’abakozi b’Imana.Ni byiza ko tu bamenya, uretse ku ba bakoreshwa n’imana harimo n’abafite ubundi buhanga bukomeye,ikindi bafite ubuhamya burebana n’imirimo imwe n’imwe batitayeho bahitamo gutanga igihe cyabo kinini ku gukorera imana.Urugere ni nka Masengo Fidele bivugwa ko ya korera go Rura ariko ara bireka ajya gukorera imana, Mvuningoma wa koreraga RRA, wasezeye akajya gukorera Imana. bivugwa Masasu ari Ir.

Hari na bandi benshi, n’ubuhamya bukwiye guhabwa agaciro.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza