Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Intambwe 7 zo kwikomeza mu ngorane
Intambwe 7 zo kwikomeza mu ngorane

Imwe mu ntsinzi zikomeye zabayeho, ni igihe Abisiraheli bemeye gukora uko Imana yabayoboye batera i Yeriko. Icyo gihe inkuta z’uwo mujyi zararidutse. Kuwufata biraborohera. Kumwe bawuzengurutse incuro zirindwi; Bibiliya nayo igaragaza intambwe zirindwi kugira ngo umuntu ave mu kibazo.

Reba imbaraga z’Imana aho kubona ubunini bw’ikibazo

Uko urukuta rw’ibibazo rwaba rungana kose, menya neza ko ushobora kururitura igihe cyose wizeye ko uri kumwe n’Imana. Imana iruta cyane ikibazo cyose ushobora guhura nacyo. Ni yo mpamvu ukwiye kuyihanga amaso ikagutabara. Ntugahange amaso uburebure bw’urukuta.

Nuhanga amaso imbaraga z’Imana, cya kibazo uzasanga cyoroshye cyane. Erega irakuzi neza, ikwitayeho, irashaka kugufasha kandi irabishoboye. Niba ufite ikibazo, menya ko ari uburyo bwiza bwo kugaragaza ikigero cyawe cyo kwizera Imana. Kandi humura yiteguye kugufasha ukakivamo.

Jya wizera Imana nubwo wabona ari ubupfu

Hari igihe ubona imigambi Imana igufitiye idasanzwe ndetse itanashoboka. Nyamara ntibikwiye kuyifata uko ubyibwira mu myumvire yawe. Niba wiyemeje kwizera Imana, izere ko inashobora kukugeza ku cyo yagusezeranije uko byagenda kose.

Imigambi yayo kuri wowe ni inyungu zawe; hitamo kuyikurikira aho kwirwanirira. Saba Umwuka Wera agufashe kunesha ubwoba. Anakwereke urukundo rw’Imana gusa. Uko urushaho kubona urukundo rw’Imana, ni ko ubwoba bushira. Niba ufite isezerano ryayo, icyo ikubwiye cyose ujye uyisuza uti “Yego Mwami”, niyo waba ubona ari ubupfapfa. Bizagufasha gutsinda ingorane.

Reba Inyabutware kandi ukurikize inzira itunganye

Saba Mwuka Wera aguhishurire uko Imana iri gukora ngo ikemure ikibazo cyawe. Buri munsi rushaho kugendera mu nzira itunganye; kuko ari byo biguha imbaraga zo gutsinda ibikurwanya.

Reka Imana ibe iya mbere mu buzima bwawe, kandi uyisabe kugushoboza mu buzima bw’Umwuka nko gusenga, gusoma Bibiliya no guterana. Ubuzima bwawe burusheho gutungana, kandi ugire inzara n’inyota byo gusobanukirwa no kugendera mu mugambi w’Imana kuri wowe. Menya neza ko uri kumwe n’Imana.

Bana n’abandi bizerwa muhuje urugamba

Abandi bakristu bahuje ikibazo nawe bashobora kugutera imbaraga mu buryo bw’Umwuka. Bakwibutsa ukuri kwa Bibiliya. Murwanye icyaha, kandi murwanye icyatuma mutaba mu mwuka umwe nk’umubiri wa Kristu.

Komeza gutera intambwe ujya imbere

Buri munsi, tera intambwe yose Umwuka Wera akubwiye. Ntucike intege kubera ko wenda ubona bitihuta. Ahubwo ujye uhora wibuka ko igihe cy’Imana kidatinda: Saba Imana igushoboze kwihangana no kutarangara. Shikama, utere intambwe wizeye, nyuma y’ibyo uzisanga uririmba intsinzi.

Atura intsinzi(imigisha) ukurikije ubushake bw’Imana

Tegereza Imana iguhe ingororano zo kwizera no kumvira kwawe muri uru rugendo rwo gutsinda ingorane zawe. Iyo wumviye Imana mu tuntu duto, iguha n’ibyisumbuye, kugira ngo urusheho gukura mu buzima bw’Umwuka, ndetse no gutsinda ibikugarije.

Atura icyo wumva Imana igutungira urutoki: gishobora kuba icyo mu muryango wawe, gusaba imbabazi uwo wahemukiye, kubabarira uwaguhemukiye, kuva mu ideni, kubona akazi,….

Itegure igihe cy’umunezero

Tangira kwibaza isomo Imana ishaka ko wiga mu gihe rwa rukuta ruri kuriduka. Izere udashidikanya ko nyuma yo kuriduka, hagiye kubaho igihe cy’ibyishimo. Tahura ibimenyetso by’ikizere Imana yakweretse mu rugendo warimo. Nurangiza, utangire ushime Imana ku byo irimo kugukorera. Mu gihe ugishima, ikiba gisigaye ni igihe gusa, Imana ikaguha intsinzi isesuye!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Ishimwe E kuwa 31-12-2014 saa 07:37
 

Iyi nkuru nukuri kandi ibyo wanditse ndizerako ariko bimeze Imana ukwigisha kwayo kurahambaye reka twizere inyabushozi kuko yaremye ijuru nisi ntakiyinaniye izadushoboza muli vyose nahoze nituyizera .Urakoze kuli ubu bumwa bwiza burandemesheje

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza