Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Intego y’agakiza si ubutunzi n’amahoro byo mu isi
Intego y’agakiza si ubutunzi n’amahoro byo mu isi

Abantu benshi mu isi bafite ibibazo byinshi bitandukanye, kandi ntibizashira, kugeza Kristo agarutse akajyana itorero.

Hari abantu benshi binjira mu itorero nk’abaje gukizwa, ariko bishakira umuti w’ibibazo byabo: amahoro, ubutunzi n’izindi nyungu z’umubiri. Koko agakiza ni umuti w’ibibazo byinshi, ariko iyo umuntu yinjiye mu itorero ari cyo kimugenza, ubwo aba ari ubujiji; kuko biranashoboka ko umuntu yakena akanagira ibibazo byinshi, kandi ari mu itorero anakijijwe neza. Nuko rero intego y’agakiza ntayindi: ni ubugingo buhoraho ibindi byose ni inyongera, bishobora no kutaboneka bitewe n’impamvu nyinshi zirimo n’ubushake bw’Imana; kuko bidashoboka ko duhabwa ibyo twifuza byose tukiri nu isi. Abantu bakurikira Yesu bamushakaho izindi nyungu zitari agakiza, no mu gihe cye babagaho. Ijambo ry’Imana rirabisobura:

Yohana 6:25-27;40, “Bamubonye hakurya y’inyanja baramubaza bati “Mwigisha, waje hano ryari?” Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga. Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.” Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.”

Ijambo ry’Imana ritubwira gushaka ubwami bw’Imana mbere ya byose: Matayo 6:33, “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”.

Ev. Munyeshyaka Jean Paul.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza