Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Inyungu 10 zo gukomeza ibyiringiro byawe
Inyungu 10 zo gukomeza ibyiringiro byawe

Isi yuzuyemo byinshi bigenda bitandukanye. Uyu munsi ushobora kuba wishimye ejo ukababara bitewe n’ibyo waciyemo.

Gusa nubwo waba uca mu mibabaro, ntugatakaze ibyiringiro. Ukwiye kwiringira ko atari uko bizahora. Intumwa Pawulo yabisonuye neza ati, “Mbonye y’uko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa, kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana, kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro.

Icyakora si ku bw’ubushake bwabyo ahubwo ni ku bw’ubushake bw’uwabubishyizemo, yiringira yuko nabyo bizabaturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.” (Abaroma 8:18-21).

Ntugatakaze ibyiringiro. Imana iracyakora. Haba mu ngorane zawe bwite cyanga se iziri rusange.

JYA UHORA UZIRIKANA IZI NYUNGU 10 ZO GUKOMERA KU BYIRINGIRO:

1. Ibyiringiro bitanga ibyishimo, uko byaba bimeze kose. “Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye” Abaroma 12:12.

2. Ibyiringiro bitanga ukwizera n’urukundo. "kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n’urukundo mukunda abera bose, ku bw’iyiringiro by’ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry’ukuri k’ubutumwa bwiza"Abakolosayi 1:4–5.

3. Ibyiringiro bituma ubaho nka Yesu. "Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneze nk’uko uwo aboneye." (1 Yahana 3:3).

4. Ibyiringiro bigushoboza kwihanganira ibikugoye. "twibuke iteka imirimo yanyu yo kwizera n’umuhati w’urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y’Imana yacu ariyo Data wa twese." (1 Abatesalonike 1:3).

5. Ibyiringiro bihumuriza umutima ucitse intege. "Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye." (Zaburi 43:5).

6.Ibyiringiro bitera guhimbaza Imana. "Ariko jyeweho nzajya niringira iteka, Nziyongeranya iteka kugushima." (Zaburi 71:14).

7. Ibyiringiro birakomeza mu gihe cy’akaga. "Ibyo byiringiro tubifite nk’igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane" (Abaheburayo 6:19).

8. Ibyiringiro bitera gushira amanga. "Nuko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane." (2 Abakorinto 3:12).

9. Ibyiringiro byongera ukwihangana. "Nyamara twebwe ubwo twiringira ibyo tutabonye, tubitegereze twihangana" (Abaroma 8:25).

10. Ibyiringiro bitanga umutuzo n’umutekano. "Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro, Ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wirukire mu mahoro." (Yobu 11:18).

Komera, ntukemere ingorane za none, zikwicira urugendo rw’ibyishimo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza