Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Inzego 3 itorero rya ADEPR-Umujyi wa Kigali rigiye (...)
Inzego 3 itorero rya ADEPR-Umujyi wa Kigali rigiye kongerera ubumenyi

Ubuyobozi bwa ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwafashe ingamba zo kubaka ubushobozi mu bumenyi ku nzego eshatu ari zo urwitwa urw’abanyempano, inama nyobozi zikorera ku midugudu yose igize ADEPR-Umujyi wa Kigali ndetse n’urwego rw’amakorari.

Umushumba wa ADEPR-Ururembo rw’Umujyi wa Kigali Rev Past Rurangirwa Emmanuel mu kiganiro na Ubugingo.com yavuze ko bakurikije uko ibihe bigenda bihinduka, bifuje ko baha ubumenyi bugamije guhugura buri kiciro mu byavuzwe haruguru mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kubaka itorero. Iyi gahunda ngo igamije gufasha buri mukristo wese mu mpano afite kuyikoresha mu rwego rwo kubaka itorero, aho kugira ngo habeho guhanganisha impano.

Rurangirwa avuga ko urwego rw’abaririmbyi (amakorari), inama nyobozi ndetse n’abanyempano ari zo nzego itorero ADEPR ryubakiyeho cyane ari ho abakristo muri rusange babarizwa. Akavuga ko harubwo mu murimo w’Imana habamo intambara bitewe n’uko abantu baba bakora imirimo batahuguriwe.

Akomeza avuga ko nk’itorero bifuje gufasha amakorari kubaka ubushobozi mu murimo bakora mu rwego rwo kuwuteza imbere, ari nayo mpamvu hazabaho kwita kubijyanye na muzika ndetse no kubaha inyigisho z’ibanze mu bya Bibiliya.

Ati ‘’ hari igice cy’abantu mu baririmbyi tuzahugura muri muzika nk’abatekinisiye, ariko kandi dushaka no guhera ku bayobora abaririmbyi tugere no ku baririmbyi muri rusange kugira ngo bamenye icyo Bibiliya ivuga ku muririmbyi.’’

Ikindi gice cy’abantu avuga ko bagiye kwitabwaho ngo ni urwego rwitwa urw’inama nyobozi muri ADEPR. Ati ‘’inama nyobozi y’umudugudu ni urwego rukomeye cyane kuko niho abantu binjirira mu itorero, niho abantu baca bagiye gushyingirwa, niho haba abakristo, mu mudugudu niho hatangirwa ibyacumi n’amaturo, niho imihamagaro ivukira, niyo mpamvu twifuza kubaka urwego rw’umudugudu.’’

Muri iki gihe itorero rya ADEPR rigenda rigaragaza impinduka mu kubaka ubushobozi bw’imihamagaro mu bakozi baryo ndetse no mu bundi bumenyi mu bakristo muri rusange, bitandukanye no mu myaka yashize aho umubare w’abize muri ryo wari muke cyane ugereranyije no mu yandi matorero.

Ibi byatumye muri iri torero hashingwa amashuri atandukanye arimo aya Bibiliya, ay’abahanuzi ndetse n’ibindi byiciro bitandukanye byose bigamije gufasha abarikoreramo kubyaza umusaruro impano zabo hagamijwe kubaka itorero ndetse n’igihugu muri rusange nk’uko ubuyobozi bwaryo bwakunze kubigarukaho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza