Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Inzira 7 zo kuba wabera abandi umugisha !
Inzira 7 zo kuba wabera abandi umugisha !

Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi (Abafilipi 2 :4).

Igihe wumva ucitse intege wihebye, wikwirebaho gusa ; ahubwo hanga amaso ku bagukikije. Birashoboka ko bitakorohera, ariko uburyo bwiza bwo kwibagirwa ibibazo byawe ni ugufsha abandi mu bibazo byabo. Sengera inzira z’uburyo ibibazo by’umutu mugenzi wawe runaka byakemuka. Unasenge kugira ngo ube isoko y’ibyiringiro n’umugisha abandi bazasubirizwa mo ibibazo byabo.

Hari ikiza mu mwijima, hari n’uburyo bw’amahirwe butabarika twahawe bwo kuba twafasha bagenzi bacu bari mu bihe bikomereye imitima yabo. Ese ni gute ibyo twabikora ? Wabakomeza ukanababwira ko ubakunda. Ntibihagije kandi ko urwo rukundo turwiyumva mo gusa ngo twiturize ahubwo dukwiye no kurugaraza.

Nk’uko tubikesha “theprayingwoman.com” ; dore inzira 7 zo kubera abandi umugisha :

1) Kubasengera :

Kuzamura umuntu runaka mu imbere y’Imana mu isengesho bikuraho imisozi. Ni byiza ko mu gihe uri mo usenga wajya wishyira mu mwanya w’umuntu runaka ugasengera ibibazo afite.

2) Kubatega amatwi :

Hari igihe abantu baba bari mu bihe bikomereye umitima yabo baba bakeneye ubatega amatwi, akabegera, akanabaganiriza kuburyo batatinya no kubabwira ikibari ku mutima cy’ibanga kuburyo usanga baba bumva babohotse.

3) Bagenere amagambo abongerera intege :

Muri make kuba wakwegera umuntu ukamwereka ko umwitayeho umububwira amagambo meza amukomeza ni impano ikomeye birenze uko uba watertezaga. Nta kiza nko kuba wari uri mubihe bikomeye, umutima wawe wihebye maze ukabona ukubwira ngo “humura ibintu biraza kugenda neza”.

4) Impano y’amafaranga :

Uzi iyo umuntu afite ikibazo cy’amafaranga cyamubujije amahwemo? Niba uyafite yamuhe. Yego birumvikana isengesho ni ingenzi kandi rigira umumaro munini, ndetse no kuba wamuba hafi ukamuha umwanya wawe ukamutega amatwi ni iby’igenzi. Ariko niba bishoboka kora n’ibindi birenze ho birimo nko kuba wamuha amafaranga kandi Imana izaguha umugisha.

5) Impano :

Guha umuntu ikintu runaka cyaba gishya cyangwa cyarakoze ni iby’igiciro kinini. Kandi ntuzigere witinya cyangwa ngo utinye ubutoya bw’impano ugiye gutanga kuko icy’ingenzi ni uko iyo mpano iba ikuvuye ku mutima.

Hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi (Matayo 5 :6).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

NDAYAMBAJE kuwa 7-03-2016 saa 13:21
 

ko kuroga byateye,watanga impano yakoze?

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza