Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Inzira 8 wakoresha kugira ngo uhorane ibyiringiro nubwo (...)
Inzira 8 wakoresha kugira ngo uhorane ibyiringiro nubwo ubuzima bwaba bugukomereye.

Haranira gushaka umunezero.

“dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.” – Abaheburayo12:2

Umunezero wose w’ukuri ubonerwa muri Kristo Yesu, kuko ari we banze rwo kwizera kandi yabashije kwihanganira byose kuko ari ko ijambo rivuga. Umucunguzi wacu Yesu Kristo yatwigishije uko wakwihangana mu gihe cy’ibigeragezo n’igihe ubabajwe n’ubuzima. Ibanga nta rindi nukwita k’ubuzima bw’iteka kuruta uko wakwita ku mibabaro y’igihe gito izashirana n’ubu buzima bwo mu isi

kwegera Imana cyane kurushaho.

“Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.”” – Esiteri 4:16

Igihe ubwoko bw’Abayuda babonaga urupfu imbere yabo nyuma y’itegeko ryari ryatanzwe ngo bicwe, Esiteri yafashe icyemezo cyo guhara amagaraye ku bwo gushaka kurokora ubwoko bw’I wabo. Yakoze byinshi nkuko bigaragara mu gitabo cya Esiteri muri Bibiliya. Icyo twamwigiraho ni ukumenya uko twanyura mu bigeragezo twifashishije gusenga no kwiyiriza ubusa kuko bifasha mu kwegera Imana kugira ngo ibashe kuduha imbaraga.

Guhora witeguye kwakira umusaruro mwiza.

“kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.” – 2 Abakorinto 4:17

Pawulo yahumurizaga abizera ko imibabaro yose banyuramo ari iyi gihe gito kandi ko idashoborakugereranywa no ubwiza bw’iteka ryose Uwiteka yateguriye abamwizera. Rimwe na rimwe ntabwo tubona cyangwa ngo tubashe kwiyumvisha ibitubaho mu buzima bwacu ariko kunyura mu bitugoye turi kumwe n’Imana, Imana izakoresha ibyo biyugoye kugira ngo ibashe kutwubakamo ibyiza tubonera mu kuyimenya. Niyo mpamvu igihe urikunyura mu bihe bigoranye kandi bikubabaza ariko wizeye ko uri kumwe n’Imana, ujye uhora wizeye ko umusaruro uzabivamo ari uw’ibyiza gusa.

Kwikomereza mu Mana

“Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye..” – Zaburi 42:12

Ugendeye kuri Dawidi, ubonako yisubizagamo intege akarushaho kumva ko Imana iri mu ruhande rwe. Wumva ko yabwiraga amarangamutima ye n’ibitekerezo bye kongera kuzirikana kurusha ubutware bw’Imana. Rero nawe ntukemerere imibabaro ko yagutwara amahirwe ufite yo guhimbaza Imana. Aho gutwarwa n’agahinda, ishavu n’imibabaro, ujye utekereza k’ubuntu bw’Imana kandi urusheho kuyiringira.

Gusenga kandi ukagira icyo uvugana n’Imana mu mutima

“Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutima we, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze..” – 1 Samweli 1:13

Gusaba guturutse ku ndiba y’umutima, kubasha gutuma Imana imanukira kumva icyabaye, ibi biterwa nuko Imana izi ibyo imitima yacu yifuza ndetse ikanamenya n’ibitunaniza byose. Iyo rero ugize umwanya ugaceceka ukagira gutuza muri wowe, ni uburyo bwiza bugufasha kumva ijwi ry’Imana. Kumva ijwi ry’Imana bikaba ari byo bibasha kuzana amahoro n’umutekano mu bihe wumvaga bikugoye bityo ntube ugitakaje ibyiringiro nubwo ubuzima bwaba bukugoye. Muri iyi nzira ukaba ukeneye gusoma ijambo ry’Imana, ugasenga, ugatuza kugira ngo ubashe kumva Imana ivuga nawe.

Gira kwibabarira wowe ubwawe

“Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.” Ariyumvira, agira agahinda kenshi ararira."Mariko 14:72

Iyo dutekereza ko twagize uruhare mu gutuma tunyura mu buzima butari bukwiye cyangwa tukagira uruhare mu bintu runaka bikatugiraho ingaruka, usanga kubyakira ari ibintu bikunda kutugora. Igihe dushatse imbabazi z’Imana kandi tukazisaba bivuye ku mutima turazihabwa ahubwo ikindi kiba gisigaye ni ukwibabarira twebwe ubwacu. Hano ubukeneye kwakira Ubuntu bw’Imana bubonerwa muri Yesu Kristo.

Imana ireba ejo hazaza hawe, ikareba ibyo igukeneyeho by’ubugingo bw’iteka, niyo mpamvu Petero wihakanye Yesu Kristo yumvise bimubabaje cyane, bimutera agahinda ariko Yesu yari yaravuze ko ariko kwizera bimera, bityo Petero ntiyashoboraga kwemerera ikosa yabonaga yakoze ko rikwiye kumubuza gukorera Umwami we, icyo nicyo cyatumye Imana ireba icyo akwiye gukora mu bwami bwayo iravuga iti” kuri wowe Petero nho nzubaka itorero ryanjye”

Ubwo rero Imana yihutira kukubabarira, nawe kora uko ushoboye wibabarire kugira ngo ubashe gusohorezwaho ibyo Imana yateganije ku buzima bwawe kuko yitaye cyane ku iherezo ryawe kuruta ikindi icyari cyo cyose.

Gira muri wowe kubabarira abandi

“Yosefu ageze kuri bene se, bamwambura ya kanzu ndende,baramufata bamujugunya muri rwa rwobo, kandi rwarimo ubusa nta mazi yari arurimo. Itangiriro 37: 23-24

Ibikomere duterwa n’abo tutatekerezaga ko bashobora kutubabaza, nk’abavandimwe, inshuti zacu zahafi, biba byoroshye ko byaduca intege ndetse bikadusitaza mu rugendo rw’agakiza. Umuti urambye kuri iki kibazo ni ukugira umutima ubabarira kuko iyo ubabariye uwagize uruhare mu gukomereka kwawe uba uteye intambwe yo gutangira ubuzima bushya. Yozefu iyo aza kugira umutima wo kubika inzika muri we ntagire kubabarira muri we, ntaba yaratabaye benewabo ariko yahisemo kwibagirwa igihe yamaze mu bucakara, no muri gereza maze yemera kubabarira abavandimwe bari baragize uruhare mu kubabara kwe. Ibi byatumye Imana imuvana mu marira imugira ukomeye ndetse afasha abari baramukomerekeje. Nawe ukwiye kumwigiraho.

Kugira umutima wo guca bugufi.

“Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubita hasi imbere ye yubamye.”1Samweli 25:23

Ijambo dusomye rivuga inkuru ya Dawidi ubwo yari kurugamba n’ingabo ze, ntabyinshi umurongo dusomye ugaragaza kuri urwo rugamba ahubwo rirerekana uko umugore Abigayeli yitwaye ubwo Dawidi n’ingabo ze bageraga hafi y’urugo rwe. Ese ko Dawidi n’ingabo ze bari bagiye kurimbura umuryango w’Abigayeli, ese yashoboraga gukora iki? Ese yitwaye gute? Nta kindi yakoze uretse guca bugufi kandi asubizanya ubugwaneza. Guca bugufi mu buzima bidufasha kurushaho kwita no guhanga amaso ku Mana.

Biroroshye kubivuga ariko biragoye kubikora, nubwo bimeze bityo hari umufasha ushoboza umuntu guca bugufi ari we Mwuka Wera kuko niwe utwigisha kandi akatuyobora inzira yo gukiranuka.

Niba ubuzima bugoranye, ukabona ukomerekeye muri ubu buzima, ushobora guca bugufi imbere y’Imana kandi ugakomeza kwizera imbabazi zibonekerwa muri yo. Mu mana hari imbaraga, Ubuntu n’ibyiringiro bizima. Wicika intege.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza