Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Inzira Satani akoresha kugira ngo agukure mu mwanya wo (...)
Inzira Satani akoresha kugira ngo agukure mu mwanya wo gusabana n’Imana.

Kugirana ubusabane n’Imana ni imwe mu nzira nziza cyane ifasha umukristo kuvugana n’Imana kandi na none ni uburyo bwiza bwo kurwanya satani, ibi rero bituma satani nawe ahaguruka kugira ngo akurwanye akubuze kugirana ibihe byiza n’Imana yawe. Kugira ngo umuntu abashe gukomera ku rugamba nuko aba ameze neza yariye atarwaye kandi yumva yuzuye rwose.

Nkuko rero umubiri ukenera ifunguro, ninako n’ubugingo bukenera kugaburirwa kugira ngo ubashe kugira imbaraga. Ni cyo cyatumye Yesu Kristo avuga ko ari umutsima w’ubugingo” Yesu arababwira ati”Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera wese ntabwo azagira inyota na hato.” Yohana 6:35.

Kujya mu materaniro gusa ntibihagije mu gushaka Imana nubwo nabyo ari byiza cyane, ibyanditswe byera bitugaragariza ko bikwiye ko duhora dushaka Imana n’imbaraga zayo zose” mushake Uwiteka n’imbaraga ze, mushake mu maso he iteka ryose.”Zaburi 105:4.

Ibyo byanditswe byose birerekana dusabwa gushaka Imana ubudasiba, aricyo gituma satani nawe ahuguruka ubudasiba agamije kutubuza kubonana n’Imana.

Izi ni zimwe mu nzira satani akoresha kugira ngo akubuze gushaka Imana no kugira nayo ubusabane bwuzuye:

Kwiyumva ko uhagije . Satani ni umuhanga cyane, akora uko ashoboye kose kugira ngo akumvishe ko utagikeneye cyane Imana kuko urugero uyizeho ruhagije bityo akaba atari ngombwa ko wakomeza kurushaho kuyishaka iyo utabaye maso rero uba ushobora kugwa muri uwo mutego.

Kurangara muri wowe. Iyo utangiye gutegura umwanya ngo usenge, utangira kumva hari ibindi byinshi ugiye gukora, maze ukumva ibintu n’abantu birasakuriza muri wowe maze intekerezo zose ukazerekeza kuri byo byose urimo wumva. Igihe ibyo byose wumva bikujemo ushaka uko wabirwanya niba wumva bikenewe ukaba wafata ahantu ukaba ubihanditse ukaza kubitekerezaho nyuma urangije kwivuganira n’Imana yawe.

Ibintu biza ako kanya bigutunguye . Akenshi iyo umuntu atangiye gusenga usanga aribwo agerwaho ni bintu bitangaje kandi bitunguranye, ukumva terefone barimo baraguhamagara, abantu baragukomangiye ku rugi kandi wumvaga ugiye mu mwanya mwiza wo gusenga. Nufata umwanya wo kuganira n’Imana uzagerageze ushyire kure ikintu cyose wumva gishobora kukubera imbogamizi mu kwiganirira na data wo mu ijuru.

Kumva ufite ibyo wakerewe gukora kandi byihutirwa. Mu buzima uzirinde kugira icyo ukora uri ku gitutu runaka, kuko hari umugani uvuga ngo “iyihuse ibyara ibihumye.”

Uko wumva hari ibigukurura ngo ubihugireho nibwo wagashatse imbaraga z’Imana, nibyo koko ushobora kumva ushaka nko gufata igitabo ariko ni hahandi uzakenera imbaraga zikugeza aho kiri kugira ngo ugifate, birumvikana ko uko wumva ushaka kwegera Imana cyane ni nako ukeneye guha igihe ubigushoboza ari we Mana yo mu ijuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza