Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Iran: Abantu 18 bafunze bazira kwiyegurira Kristo
Iran: Abantu 18 bafunze bazira kwiyegurira Kristo

Mu gihugu cya Iran abantu bagera kuri 18 ubu barafunze bazira kuba barahisemo kwiyegurira Kristo.

Nkuko ikinyamakuru The Christian Post kibitangaza, kugeza ubu ntiharamenyekana imyaka buri muntu agomba gufungwa bitewe n’uko ubucamanza bwo muri iki gihugu bwabuze umwanzuro unyuze mu mucyo.

Amategeko yo muri iki gihugu akandamiza cyane abakristo ku buryo kuba umukristo bitoroshye; bisaba ubwitange no gufata icyemezo umaramaje. Ari na byo bikwiye kuranga abakristo muri iki gihe giheruka. Itegeko rishya ry’iki gihugu rivuga ko ivugabutumwa, icengezamatwara rinyuranije n’amabwiriza ya leta, gusengera mu ngo byose bitemewe n’amategeko.

Iki gihugu cya Iran kizwi ho gutoteza abakristo cyane. Mu mwaka ushize cyashyizwe ku mwanya wa karindwi ku isi mu bihugu bifite amategeko akandamiza abakristo cyane.

Ni igihe cyo gusenga cyane no kwiyegurira Yesu Kristo tumaramaje. Mwishime iteka. musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu - Abakolosayi 5:16-18.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza