Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Irani: Nubwo barushaho gutotezwa, itorero rya Kristo (...)
Irani: Nubwo barushaho gutotezwa, itorero rya Kristo ryaho rigenda rikura

Umuryango Open Doors uvuga ko kugeza ubu mu gihugu cya Irani kimwe mu bihugu biza ku mwanya wa mbere mu gukandamiza no gutoteza abakristo, itorero rya Kristo naryo rirushaho kwaguka. Uyu muryango uvuga ko kugeza ubu habarurwa abakristo ibihumbi 450, kandi muri bo ibihumbi 370 bakaba ari abahoze ari abayoboke b’idini ya Isilamu bahindutse abakristo. Twibukiranye ko kuvuga ubutumwa bwa Yesu Kristo muri iki gihugu bihanwa n’amategeko kuko Leta ya Irani ari iya Isilamu.

Infochretienne.com yatanga iyi nkuru, yavuze ko indi miryango yo ivuga ko hashobora kuba hari n’abagera kuri Miliyoni imwe. Aba bakristo hafi ya bose basa naho ubuzima bwabo buba mu kaga kuko abadafunzwe, bicwa kuko bafatira umwanya mu mazu hamwe wo guhimbaza Umwami Yesu.

Ikigo cy’inyigisho za Bibiliya cyo mu Bwongereza cyitwa Pars Theological Center kimaze igihe gitoza abakristo b’abanya Irani basaga 200 kugira ngo bazavemo abayobozi b’ejo hazaza. Muri aba 70% batuye muri Irani kandi bakorera mu buryo bwa buri munsi muri ya matsinda asengera mu nzu zabo.

Kuva Hassan Rouhani yajya ku butegetsi muri Irani, abakristo basaga 100 bafungiwe muri za gereza zitandukanye bazira imyizerere yabo ya gikristo. Mu mwaka w’2010, Ayatollah Ali Khamenei, uyobora impinduramatwara ya Isilamu yemeje ko amatsinda asengera mu mazu ndetse n’andi matorero bigamije ubugambanyi kuri Isilamu ndetse no kwigarura urubyiruko rwayo.

Kuva Pasteri Abedini nawe wari ufunzwe azira ubutumwa bwiza bwa Yesu yarekurwa mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka w’2016, abapasteri benshi bakomeje gukorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byo kubatoteza n’iyicarubozo. Undi mu pasiteri witwa Behnam amaze imyaka 6 muri gereza, azira kuvuga ubutumwa muri bene aya mazu, no gusangiza kwizera kwe abo mu idini ya Isilamu, kuko ngo ari ibikorwa bitemewe na Leta.

Mu gihugu cya Irani, ibikorwa byo gutoteza abakristo byatangiye mu mwaka w’1979, nyuma y’aho hari hamaze kujyaho repubulika y’Abayisilamu (Leta ya Isilamu).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza