Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Iraq: Abakristo bagiye gusubizwa imitungo ingana na 70% (...)
Iraq: Abakristo bagiye gusubizwa imitungo ingana na 70% bari baranyazwe

Ingo nyinshi z’abakristo zasigariye aho ubwo bahungaga umujyi wa Baghdad. Ni nyuma yuko mu mwaka wa 2003 habayeho ubugome bukomeye bwakorewe abakristo bakamburwa ibyabo, ndetse abenshi bagahungira ku mugabane w’uburayi. Ubu urukiko rukuru rwo muri iki gihugu rwavuze ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru bashobora kuba barabigizemo uruhare.

Yesu yarabivuze ko abayobotse bazarenganywa n’umwanzi Satani. Iyi mitungo igera kuri 70% y’abakristo bo mu mujyi wa Baghdad byafashwe ku ngufu mu buryo butemewe n’amategeko. Izi ngo zari iz’ abakristo bahunze umujyi wa Baghdad, bakajya gushaka ubuhungiro kubw’ubugome bukabije bwabakorerwaga. Ubu noneho byari bigeze ku rwego rwo kubasanga mu ngo zabo ngo bamburwe ibyabo ndetse n’impfu mbi rugeretse. Hakozwe impapuro mpimbano zigaragaza ba nyir’ iyo mitungo bashya, ndetse bihamywa n’amategeko ko ari bo banyirayo, kandi bigaragara ko ari ubujura bukomeye.

Amakuru atangazwa na "Independent Catholic News", avuga ko imiryango itegamiye kuri leta yo muri iki gihugu itangaza ko imitungo izaga 7,000 y’abakristo yangijwe bikomeye kuva mu mwaka wa 2003. Abakristo hafi ya bose bavuye mu gihugu cya Iraqi bajya mu Burayi, imitungo yabo yarasahuwe. Ubu yahawe abandi, amazu menshi atuwemo na bamwe mu ngabo z’igihugu bakomeye, n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru.

Hari ubushakashatsi bucukumbuye buherutse gukorwa ku inyerezwa ry’ imitungo y’ abakristo bari barahunze. Urukiko rukuru rwo muri iki gihugu rwanzuye ko abari abayobozi mu gihe cya Minisitiri w’intebe witwa Nouri al-Maliki ari bo bagize uruhare mu kurenganya no kwambura abakristo imitungo yabo.

Hafashwe umwanzuro ko imitungo yose yafashwe indi igahabwa abantu mu buryo butemewe n’amategeko, kubera ivangura rishingiye ku bwoko, idini, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose; kandi ifite ba nyirayo, igomba gushakishwa. Abo bizagaragara ko babigizemo uruhare bazabiryozwa. Abarenganyijwe na bo bazahabwa ubutabera. Ibi ni ibyatangajwe n’ urukiko rukuru rwa Iraq .Urukiko rurasaba abakristo, bahunze umujyi wa Baghdad gutangira, kwaka imitungo ya bo hashingiwe ku itegeko, rishya ryashyizweho muri iki gihugu.

Kubwo kwihangana kw’aba bakristo bakemera no guhara ibyabo ku bwa Kristo, byatumye babisubizwa kuko banze kudohoka. Ese wowe uramutse ugeze mu bihe bokemeye wakwitwara ute? Wanamba ku Mana ukemera no guhara ibyawe kubw’ Umwami cyangwa wasiga Umukiza ukagumana ibyawe? Iki ni cyo gihe cyo kugenzura ukwizera kwacu kuko isuzuma riri gukorwa ku bana b’Imana nyakuri. Uzaba uhagaze he? Twisuzume twese tutazabaho umugayo mu maso y’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza