Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » IRAQ: Abakristo batangarije abarwanyi b’umutwe wa ISIS (...)
IRAQ: Abakristo batangarije abarwanyi b’umutwe wa ISIS ko badashobora kureka urukundo bakunda umwami Yesu

Mu gihe mu gihugu cya Iraq itotezwa ry’abakristo mu mujyi wa Baghdad , bakorerwa n’umutwe ugendera ku matwara akaze ya kisilamu (ISIS: Islamic States), kuri ubu bimaze kurenga ibyo umuntu yatekereza. Gusa abakristo bo baravuga ko badashobora kuva ku Mwami wabo kubera urukundo abakunda.

Aganira n’ ikinyamakuru Deseret News, Rev. Canon Andrew White yagize ati "Itotezwa rikomeje gukorerwa abakristo muri iki gihugu cyacu riri gufata indi ntera. Birarenze! Ariko icyo tuzi ni kimwe, ni uko tudashobora kureka urukundo dukunda Yesu. Turacyakomeza kumukorera, kandi ntituzasubira inyuma. "Yakomeje avuga ko abakristo muri Iraq bahora bafite ubwoba buri gihe bw’ibitero bashobora kugabwaho. "Ubu bose bahorana igishyika ku mutima. Bahorana ubwoba, barahangayitse. Ntakizere cy’ahazaza baba bafite, kuko isaha iyo ariyo yose bagabwaho ibitero"

Rev. Canon Andrew White yagarutse no kubuhamya bw’abana bane bari munsi y’imyaka 15 bahamirije umutwe w’iterabwoba wa ISIS ko batazareka "gukunda" no "gukurikira" Yesu.

Aba barwanyi bejyereye aba bana barababwira ngo "Musubiremo aya magambo muti "Tuzakurikira Muhamad" Abo bana bose bari munsi y’imyaka 15 bane muri bo bavugira rimwe bati "Twakunze Yesu. Twakurikiye Yesu. Yesu yabanye natwe. Tuzamukurikira iteka." Barongera babwira abo bana bati "mugomba kuvuga aya magambo byanze bikunze!"; Abana bati "ntidushobora gukora icyo cyaha", ako kanya bahita babakata imitwe bose.

Umutwe wa ISIS wishe abakristo benshi. Umubare munini w’ aba bakristo bagiye bava mu migi minini yo mu bihugu bya Iraq na Syria bibarizwa umubare munini w’aba Islam.

uyu ni we Rev. Canon Andrew White, wemeza ko n’ ubwo abakristo bakomeje gutotezwa no kwicwa bahorwa yesu kristo bizera, bidaca abandi intege ahubwo ngo nibwo benshi bakomeza gukomera mu kwizera

Andrew White yakomeje abwira Deseret News ko hamwe n’ uko gutotezwa gukomeye, hari abakristo bakiri mu maboko y’abarwanyi b’ uyu mutwe wa ISIS, ariko banze kureka guhamya ko bizera Yesu. Yagize ati "Kuko Yesu adukunda, nicyo gituma dukomeza kumukunda kandi ntituzadohoka kuri urwo rukundo."

Amaraso y’abakristo yagiye ameneka abenshi bazira kwiyegurira Yesu. N’ uyu munsi aracyameneka kandi azakomeza kumeneka kugeza igihe Yesu azazira. Ibyanditswe byera baravuga biti "Umwana w’intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro imyuka y’abishwe bahōwe ijambo ry’ Imana n’ ubuhamya bahamyaga. Batakana ijwi rirenga bati "Ayii Mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?" Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n’ ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w’ imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira"- Ibyahishuwe 6:9-11.

Mbese uri mu mubare w’abizera kugeza aho wakemera no kumena amaraso kubera urukundo bakunda umwami Yesu? Suzuma uruhande uherereyemo. Ushobora kuba umaze igihe mu itorero, ariko ukumva haramutse hagize ikiza kigusaba no kwitanga wowe ubwawe utabona izo mbaraga. Saba Imana iguhe imbaraga, kandi wongere ibihe byawe byo kubana n’Imana kuko aribwo uzimenyaho amafuti yawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza