Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Irekure kugira ngo uhangane n’ibikunaniza
Irekure kugira ngo uhangane n’ibikunaniza

Mu buzima ikintu kigorana nukwakira ibitangenze nkuko twabitekerezaga, iyo wizeye ko uri bugere ku kintu runaka ntubashe kukigeraho cyangwa kukibona, kamere ya muntu imutera kumva acitse intege. Ni byo rwose mu buzima ibintu ntibihora byera ngo de! Ariko hari cyo wakora kugira ngo udacika intege.

Turi mu isi dufashe ibihe mu ntambara kandi ntitwabura guhura n’ibiduca intege, ariko ntitugomba kwemerera ibiduca intege ko bifata iya mbere mu buzima bwacu ahubwo tugomba kubyirengagiza ndetse tukanabyibagirwa igihe byatubayeho kugira ngo dutekereze ku biri imbere. Intumwa Pawulo yavuze ko icyamuhaga imbaraga kwari ukwibagirwa iby’inyuma agasingira ibiri imbere. Irekure rero nawe, ibiri imbere nibyo byiza kuruta ibyo biguca intege kandi byaranarangiye.

Uko umunsi utambutse ujye uwuharira ibyawo, kuko Imana ikuremera ibijyanye n’umunsi ikongereye ku buzima, witwarwa n’ibyahise ahubwo haranira gusingira ibiri imbere wibagirwe ibiri inyuma. Ibyo nubikora nibwo uzagwiza imbaraga nshya, ukarushaho kubona iyerekwa rishya, wumve muri wowe ufite gutekereza gushya ndetse ukarushaho no kugira icyerekezo gishya mu gihe wiyemeje kwirekura ukareka ibiri inyuma biguca integer ahubwo ugasingira ibiri imbere kuko nibyo byiza cyane kuruta ibyagucaga intege, dore ko n’Imana iba ikeneye umwanya wawe ngo igire ikindi gishya ikora mu buzima bwawe kuko buri munsi mushya haba hari ibyawo bishya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza